July 27, 2024

Kigali :Ismael MWANAFUNZI ukora ibyegeranyo agiye gukora ubukwe na Claudine MAHORO w’umunyamakuru.

0
Ismael MWANAFUNZI (umunyamakuru wa RBA ).
MAHORO Claudine ( uwo bagiye kurushinga ).

Umunyamakuru ukora kuri RBA Ismael MWANAFUNZI umenyerewe mu gukora ibyegeranyo bikundwa na benshi agiye kurongora MAHORO Claudine  w’umunyamakuru.

Mu mpapuru z’ubutumire zizwi nka invitation zagiye ahabona ni uko uyu Munyamakuru umenyerewe cyane ku biganiro bikunzwe na benshi by’ibyegeranyo, agiye kurongora uwo yakunze Mahoro Claudine wakoze ku binyamakuru bitandukanye  nka radio 10na TV 10 yanabereye umuyobozi, ndetse yanakoze ku isango Star.

Ubu bukwe bw’aba bombi bukaba buzabera mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye tariki ya 1 Nyakanga 2023. Bukazaba buzabanzirizwa  no gukwa. Uyu muhango ukazabera muri Mize (Musee) Ethnographique y’I Huye saa tatu.

Umuhango wo gusezerana imbere y’;Imana ukazabera muri Katederale ya Butare hanyuma abatumiwe bakazakirirwa muri Musee Ethnographique y’I Huye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *