July 27, 2024

Kigali : Summer Karate Camp muri gahunda yo gufasha abana mu biruhuko.

1

Ku bufatanye bwa SPIDERMAN GAME CENTER Ltd  na The vision Karate Academy muri ibi biruhuko binini , biteguye gufasha abana bato bakina umukino njyarugamba (Karate) bari hagati y’imyaka 4 na 17.

Iki gikorwa cyatekerejwe , aho bamwe mu babyeyi basabye NIZEYIMANA Eric uhagarariye  The Vision Karate Academy , kubafasha nk’uko  yabigenje mu bihe byashize .Abo babyeyi bavuga ko byabagiriye akamaro cyane ubwabo ndetse bikakagirira n’abana babo . Akimara kumva akamaro ka  Summer Karate Camp, uyu mugabo nibwo yasabye ubufatanye muri SPIDERMAN GAME CENTER ihagarariwe na Jovia NKURUNZIZA, ikigo cy’imyidagaduro y’abana n’abakuru , ko bafasha abana muri ibi biruhuko bagiyemo  nk’uko yongeye kubisabwa n’ababyeyi.

Uyu mubyeyi niwe Mukakarisa Eugenie iburyo mu ipantaro y’umukara .

Eugenie MUKAKALISA, ni umwe mu babyeyi waganiriye n’umutoza wa The Vision Karate Academy maze amubwira ko ari ingirakamaro cyane . Yagize ati :″Iyi camp ni nziza cyane, mbona yaratumye umwana wanjye akanguka mu bwonko , asigaye agira amatsiko yo kumenya, no mu ishuri rwose aho atangiriye kuyijyamo harimo impinduka nziza‶.

Theoneste NIYONSENGA nawe ni umubyeyi wohereje ubushize umwana muri iyi camp. Yavuze ko ari iby’umumaro cyane. Mu magambo ye yagize ati : ″Impamvu ari iby’umumaro , natwe ababyeyi tubyungukiramo, kuko tujya mu kazi dutuje, cyane ko tuba twizeye uburere bahabwa. Muri karate banatoza umwana ikinyabupfura rwose ndetse bakanagira ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye n’umuco nyarwanda. Binafasha abana bacu kutarambirwa mu rugo , bakanamenya imikino itandukanye , ntibanahugire kuri za Tereviziyo kuko zo zinabereka n’ibitari byiza mu gihe ababyeyi tudahari ngo tubakurikirane.‶

Iyi ni camp y’ubushize aho bayikoreye i Gahanga muri Kicukiro.

Bamwe mu bana bakina karate bavuze ko ari umukino bakunze kuva bawujyamo ari bato kandi bawitezeho kuzabagira abanyamwuga bakaba bifuriza n’abandi bana bakiri bato kuwitabira kuko ari ingirakamaro.

Sensei Eric NIZEYIMANA.

Umuyobozi wa The Vision Karate Academy Nizeyimana Eric akaba n’umutoza , avuga ko iyi gahunda bayisanganywe , bayitegurira abana mu biruhuko , hagamijwe gukomeza gukarishya ubwonko  biga ubundi bumenyi bushya, bakanidagadura. Akomeza avuga ko ibi bibarinda kujya mu ngeso mbi ,nk’urugomo rushobora guterwa na bagenzi babo, kujya mu biyobyabwenge, kureba tereviziyo umwanya munini n’ibindi.

Sensei Eric NIZEYIMANA afite umukandara w’umukara na Dani 4, akaba umutoza mpuzamahanga wa Karate, akaba n’umusifuzi wa Karate ku rwego rw’Afrika. Mu buzima busanzwe ni umuganga w’ingingo (physiotherapist) mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

About The Author

1 thought on “Kigali : Summer Karate Camp muri gahunda yo gufasha abana mu biruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *