September 11, 2024

Umukinnyi w’amafirimi wamamaye cyane  mu’’ Mpanga series ‘’BAHAVU USANASE Jeannette nk’umukinnyi w’imena( Principal Actor), ku mbuga ze nkoranya mbaga yatangaje ko urugo rwiza ari urwo uvamo ugahita ukumbura kurugarukamo.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyamabaga cyane kuri You Tube channel ,Usanase Bahavu Jeanette, umwe mu byamamare nyarwanda yasangije ubuzima bwe bwite n’ubw’urugo rwe abakunzi be,  asangiye na Fleury umugabo we.

Mu kiganiro yagiranye na Rose TV show ,uyu mukinnyi yavuze ku bijyanye n’urugo rwiza, aho yavuze ko asanga ari urwo  buri wese mu bashakanye yibonamo, ku buryo iyo umwe muri bo agiye akumbura kurugarukamo.

Yagize ati: “Urugo rwiza ni ururimo abantu babiri bemera ko babaye umwe, ntibashake kuba babiri bavuye kurahira mu rusengero, urugo rwiza si urubamo abantu batajya bashwana, ahubwo ni urubamo abashwana bakihutira gukemura ibibazo bafite, ku buryo n’uruvuyemo muri bo akumbura kurugarukamo.”

Yakomeje avuga ko kubaka bigora kandi ko umuyaga utagusenyera ngo ute ikibanza wubakagamo wiruke, ahubwo  ko ugomba kongera kugura  ibindi bikoresho n’amabati ugakomeza kubaka cyangwa ukarusana kugeza bikunze.

Bahavu avuga ko akora byose ngo agumane mu rugo n’umuryango we.

Yagize ati :’’Urugo rwawe uba uri kubaka si inguzanyo uba uri kubaka, ahubwo Imana iba yaraguhaye uwo mwubakana burundu, uba ugomba gutanga buri kimwe kugira ngo urugumane na we umugumane.”

Bahavu kandi yavuze ku biranga umugore mwiza, ko ari uwubaha Imana, kuko utakubaha Imana ngo ureke kubaha umutware yaguhaye.Umugore mwiza kandi yavuze ko ari urwanira ishyaka umugabo we, kabone niyo yaba ari mu makosa ko ahubwo yakagombye kugira uruhare mu gukumira ayo makosa umugabo we atarayagwamo. Akakabasha kugira ibanga ry’urugo rwe rikamenywa na we n’uwo bashakanye hamwe n’Imana yabaremye gusa kandi agasengera urugo rwe kenshi.

Urugo rwa Bahavu (umugabo we )avuga ko ariko gaciro ke .

Ku kuba icyamamare ,uburyo abihuza n’urugo rwe, Bahavu yavuze ko nta cyamurutira umuryango.

Yagize ati: “Kubihuza biroroha cyane, cyane iyo wamaze kumenya igifite agaciro kurusha ikindi.Ni ukuvuga ngo umuryango wanjye ufite agaciro kurusha akazi nkora, kuba icyamamare byari byiza kandi narabikundaga, ariko nkabona ko bivuye mu buzima bwange nakomeza nkaba Jeanette, kandi ngashaka ikindi nkora, ariko umuryango wanjye nywutakaje nahinduka undi wundi.”Yanongeyeho ko wasenya ar’uuko uwo mwashakanye waba waramukurikiye kubera ko ari icyamamare.

Hari benshi bamubajije ko yaba ategura kuba umuvugabutumwa nyuma yo kumubona ari kwigisha mu rusengero, yabasubije ko yitwa Usanase Bahavu Jeanette, Ndayirukiye, mama Amora, akaba akora umurimo w’Imana abinyujije mu kwandika no gukina filime gusa.”

Umukinnyi wa Filime akaba n’umwanditsi Bahavu , yabyigiye mu gihugu cya Koreya y’Epfo, akaba yaranatangiye kubyigisha abafite iyi mpano. Yamenyekanye muri filime zirimo City Maid yakinagamo yitwa Diane, ayivamo mu 2019 atangira gutegura filime ye yise Impanga Series afatanyije n’umugabo we Fleury Legend.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *