September 11, 2024

Abantu  batandukanye bafata igikorwa cyo gusomana nk’ikimenyetso cy’urukundo umwe afitiye undi.Nyamara kigira ibyiza ariko kikananduriramo indwara zitandukanye.

Nibura mu cyumweru, ubushakashatsi bwakorewe mu Burayi  bwerekana ko mu bantu  barengeje imyaka 45 basomana inshuro zirenga 31.

Gusomana harimo uburyo bwinshi, bigenda bikorwamo bitewe n’igihugu ndetse n’umuco wacyo,  ndetse bikanaterwa nanone n’ibihe uko bigenda bisimburana nk’uko urubuga Buzzle.com rwabivuze , bikaba bigiye binafite ubusobanuro bwabyo.

Dore uburyo butandukanye bwo gusomana na zimwe mu ngaruka zibonekamo.

Gusomana ku munwa : Abasomana gutya bikozwe neza , ubushakashatsi buvuga ko nibura buri munota batakaza  hagati ya karori 2-3 zingana n’izo umuntu atakaza yirutse metero 500 , bavuga ko zitwikwa n’imyitozo ngororamubiri ihagije.

Iki gikorwa cyemererwaga ku bashakanye gusa mu bihe bya cyera, ubushakashatsi bukerekana ko iyo abantu basomana ngo hari imisemburo (Hormones) za Ocytocynes yinjira mu muntu muri gukorana icyo gikorwa, bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo.

Gusomana ku itama :Ubundi gusomana ku itama ni indamukanyo igaragaza ubwuzu ufitiye umuntu. Mu bihugu by’u Burayi , ubushakashatsi  bugaragaza ko gusoma umuntu ku itama ari icyubahiro uba umuhaye, ndetse uba unamweretse uburyo mumaze kumenyana kandi ko umwishimiye.

Gusomana ku ijosi :Ibi havugwa bikora umuntu wifuza undi ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Gusomana ku kiganza : N’ubwo biri kugenda bikendera ibi byakorwaga n’umuntu ushaka kwereka umuntu mukuru umuruta ,inshuti ye cyangwa se umukunzi we ko amwubashye cyane,kuko byakundaga gukorwa n’abami bo mu butengerazuba bw’isi.

Gusomana ku rurimi :Ubu buryo bukorwa hagati y’abantu bizeranye kuberako bashobora no kwanduzanya indwara ziatandukanye.

Menya zimwe mu ndwara ziterwa no gusomana.

Kwangirika amenyo :Ibi urubuga Buzzle.com ruvuga ko bikunda kuba hagati y’umwana  n’umubyeyi we, aho amusoma ku munwa akamusigaho udukoko twangiza amenyo umwana agatangira kugira ikibazo cy’amenyo atyo, kandi ubusanzwe  ngo umwana atajya agira utwo dukoko tugira abantu bakuru gusa ,tugaca mu matembabuzi mu gihe asoma umwana.

Indwara yitwa Meningococcal: Iyi ni indwara mbi yandurira mu gusomana kandi inica kuko ibanza kwangiza  umurongo uhuza ubwonko n’urutirigongo(spinard cord)ruhuza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri.Iyi ndwara ikaba ikunda gufata abantu basomana umwanya munini bonkana ururimi( Deep kissing).

Hepatite B: Iyi ndwara ikomeje kwibasira benshi , iterwa no gusomana ku muntu wasomye undi ufite udusebe ku munwa ,  amaraso agahura n’amatembabuzi agakoko kagahita kabona aho kinjirira .

Imitezi yo mu kanwa :Iyi ndwara  ibababaza cyane , ikunda gufata ku myanya y’ibanga y’abatandukanye, ariko hari n’igihe ifata mu kanwa hanyuma uko iminsi igenda ishira mu kanwa hakagenda hagira ububabare kurushaho.

Buri tariki 6 Nyakanga isi yose yizihiza umunsi wo gusomana aho benshi babikora kugirango berekane urukundo. Uyu munsi ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2006.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *