July 27, 2024

Gasabo :Amwe mu makipe y’abatarengeje imyaka 20 mu bigo by’amashuri yakinnye umukino wa nyuma maze ITS Kigali  irabanikira.

0
ITS Kigali ku isonga

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023 ,amakipe y’Akarere ka Gasabo y’abatarengeje imyaka 20  mu bigo by’amashuri ,yakinnye imikino y’irangiza ( final )  nyuma y’indi mikino yari ishyushye yabereye world Mission ubushize, maze ITS Kigali  ubu ikaba yibitseho ibikombe bitatu byose mu mikino yabereye IFAK.

Ikipe y’ikigo ya ITS Kigali (International Technical School) yatsinze imikino hafi ya yose maze yegukana ibikombe  bigera kuri bitatu byose, mu mikino  y’ibigo by’amashuri y’abatarengeje  imyaka 20  mu karere ka Gasabo .Iyi kipe yagaragaje urwego rwo hejuru muri iyi mikino yose muri rusange, haba muri 1/2 ndetse no mikino y’irangiza , mu bakobwa ndetse no mu bahungu.

Muri iyi mikino y’irangiza y’amashuri Kagame Cup yari yitabiriwe cyane n’abagize impuzamashyirahamwe y’imikino  mu mashuri  ku rwego rw’ akarere ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri dore ko ari nabo bafatanyabikorwa bayo,. Ku rwego rw’igihugu umunyamabanga mukuru nawe yari yitabiriye iyi mikino.   

Aya marushanwa yitabiriwe n’amakipe arenga 170 mu bahungu no mu bakobwa maze bakina imikino y’irangiza (final) itandukanye harimo basketball, football,volleyball, handball ndetse n’imikino njyarugamba (Karate). Amakipe yagiye atsindanwa ku buryo butandukanye izatsinze zihabwa ibihembo birimo ibikombe, imipira ndetse n’imidari.

Mu bakobwa :

Umukino wa Basketball ITS yatsinze KCS amanota 36-18.

Mu mukino wa Volleyball FAWE yatsinze Gacuriro TVET amaseti 3-0

Umukino wa Football ikigo cya APAER cyatsinze G.S Kinyinya ibitego 16-0. Naho mu mukino wa handball  FAWE yatsinze Gacuriro TVET School ibitego 13-11.

Mu bahungu :

Umukino wa Basketball ITS yatsinze RHS( Riviera Hight School) amanota 75-41.

Mu mukino wa Volleyball Petit Seminaire Ndera itsinda Gacuriro TVET amaseti 3-0.Naho mu mukino wa Handball IFAK yatsinze Gacuriro ibitego 14-8.

Umuyobozi wungirije ifoto

Nk’uko insanganyamatsiko  muri iyi mikino yagiraga iti “”Turwanye inda ziterwa abangavu twubake umuryango ubereye urwanda” ;RUKUNDO Innocent umuyobozi wungirije ku rwego rw’akarere yagize ati :’’Babyeyi biragoye ko aba bana b’abakobwa cyangwa ab’abahungu bashobora gukina ino mipira imeze gutya baragize ibyo bibazo byo guterwa inda ku bakobwa cyangwa gutera inda ku bahungu zitateganyijwe, kuko byose bibaho kandi bishoboka , ngo babe bakiteza imbere muri siporo ndetse ngo banateze igihugu imbere muri  rusange.Ntabwo waba umukinnyi mwiza cyangwa umakaratika mwiza waratangiye ingeso z’ubusambanyi kuko ariho hava izo nda zitateguwe dore ko ari nayo mpamvu y’aya marushanwa . Kugirango muzabe abastari muri siporo mwagure impano yanyu ;intego ni “ukwirinda ,kwitwararika no kwirinda abashobora kugushuka wirinda amakuru ushobora kwakira yagutera  irari mu mutima no ku mubiri wawe kugera aho  byakugeza ku rwego impano wari ufite waba utagishobora kuzikoresha’’.

Mu rwego rwa siporo mu bigo by’amashuri bibarizwa mu karere ka Gasabo , bavuga  ko bishimira aho uru rwego rugeze , ariko hakaba hakiri imbogamizi bagifite kugirango ibigo byose bibe byakitabira imikino ku rwego bifuza nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa tekinike mu mikino yo mu mashuri. Uyu muyobozi yagaragaje ko ibibuga bidahagije mu bigo bimwe na bimwe, hakaza n’ikibazo cy’abarimu bigisha siporo bitari kinyamwuga ndetse anagaruka no ku bigo bititabira gutanga imisanzu uko bikwiye kugirango siporo itezwe imbere kurushaho.

Umunyamabanga mukuru w’impuzamashyirahamwe ya siporo mu mashuri ku rwego rw’igihugu RUGASIRE KAMUGUNGA Eusebius yavuze ko ikibazo k’ibibuga bakizi cyane abo mu mujyi kubera ikibazo cy’ubutaka budahagije, ariko hakaba hariho gahunda ya Leta yo gusaba  nibura ahari ibibuga ku rwego urwo ari rwose ko abana baba bari hafi y’ibyo bibuga babe babikoresha nta kiguzi, icyo gikorwa kikaba cyaratangiye ingero zirahari nko mu mjrenge wa Masaka kirahari abana baho bose baragikoresha , IPRC,……

Yakomeje avuga ko ibigo bitaragira ibibuga bazajya baha abana udukino utwo aritwo twose bagakinira ku buso buto bafite agira ati :’’abana bashobora no gusimbuka umugozi’, umwana agomba kugira icyo akina mu gihe ibibuga bitaraboneka’’.Ku kijyanye n’abigisha siporo mu mashuri yavuze batangiye guhugura abatoza , igice cya mbere cyarangiye bahuguye 90, bazahugura 90 mu igice cya kabiri mu kwa 7 ,bafatanyije n’izindi mpuzamashyirahamwe z’imikino.Naho ku misanzu yavuze bagomba kuzajya bakorana n’inzego, ubuyobozi n’amashuri bagakurikiranwa utazajya yuzuza izo nshingano akazabihanirwa at. “biracyaganirwaho ariko bizakemuka vuba”.

Muri iyi mikino itandukanye hatanzwemo ibihembo birimo ibikombe 8 imipira yo gukina 22 ndetse n’imidari 12.

Andi mafoto yaranze umunsi:

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *