July 27, 2024

Musanze: Muri INES Ruhengeri imurikamuco ryakuruye abiganjemo abanyamahanga

0

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, ku nshuro ya gatatu hateguwe imurikamuco, igikorwa cyabaye hagamijwe kugaragaza imico y’ibihugu bitandukanye no kwereka abanyamahanga urugwiro.

Ubwo hizihizwaga ‘’intercultural day’’ ku nshuro ya gatatu , Padiri Baribeshya Vincent yasabye abanyeshuri bo muri INES kurangwa n’imyitwarire myiza, kabone n’ubwo imico y’ibihugu yaba itandukanye.

Padiri wa INESS Ruhengeri BARIBESHYA Vincent

Yagize ati:”birumvikana bafite imico itandukanye ariko icyo tubasaba ni ukwiga, ugize ikibazo inzego z’umutekano zikaba zamufasha Kandi kugeza ubu nta kibazo kiravuka. Icyo dukora ni ukugira ngo abanyafurika bumve ko bu ri wese  ari iwabo.” 

Akomeza avuga ko  ‘’intercultural day’’ ari imwe mu nzira zituma abanyamahanga biyumvamo u Rwanda cyane yagize ati:” Iyo habaye igikorwa nk’iki cyo kumurika imico y’ibihugu ,bituma abanyeshuri b’abanyamahanga biyongerera, kuko mu myaka 3 ishize twari dufite abanyeshuri 100 none bamaze kugera kuri 700 baturuka mu bihugu bitandukanye.”

Malikido Jean Pierre Umujyanama mu by’amategeko w’ Intara y’Amajyaruguru na we avuga ko umuco ufitanye isano n’iterambere. 

Malikido Jean Pierre Umujyanama mu by’amategeko w’ Intara y’Amajyaruguru

 Yagize ati:” byanze bikunze iterambere ntiryabaho ridahereye ku muco, kuba imico itandukanye ibyo nta kibazo ahubwo dukwiye gusigasira umuco wacu tukawubakundisha  akaba ariwo bigana, byaba  ngobwa akaba ariwo bajyana iwabo.”

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro muri INES Ruhengeri , nabo bavuga ko iyi gahunda yo kumurika imico itandukanye y’ibihugu ari imwe mu nzira zituma bamenya uko ibindi bihugu bibayeho, ndetse hakabaho n’ubwisanzure muri bagenzi babo badahuje ururimi n’umuco.

Ishimwe Ruth ni umwe mu banyeshuri biga INES yagize ati:”Iyo habayeho imurikamuco ,bituma tumenyana tukamenya uko mu bindi bihugu babayeho, cyane ko  natwe hari igihe iyo turangije amasomo yacu tujya kwiga mu bihugu byo hanze, bituma twisanga yo kuko tuba dufite amakuru y’uko bitwara. N’abanyamahanga bituma barushaho kutwisanzuraho.”

Kugeza ubu mu ishuri ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri higamo abanyeshuri 700 baturuka mu bihugu bitandukanye higanjemo Soudan y’epfo ifite abanyeshuri 290.

Andi mafoto yaranze umunsi

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *