July 27, 2024

Indonesia: Abitabiriye Miss Universe ku rwego rw’isi, bavuga  bakorewe ihohotera n’abariteguye rishingiye ku gitsina .

0

Muri Miss Universe Indonesia nyuma y’icyumweru hatangajwe uwegukanye iryo Kamba haravugwa ibibazo by’ihohoterwa.

Abitabiriye irushanwa ry’ubwiza, Miss Universe Indonesia, mu irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi, bagejeje ibirego kuri polisi bashinja abariteguye ko babakoreye  ihohotera rishingiye ku gitsina.

Abo batanze ibirego muri Indonesia bavuze ko basabwe gukuramo imyenda yabo yo hejuru kugira ngo “bagenzurwe umubiri” ndetse bafatwe n’amafoto, habura iminsi ibiri ngo ‘finale’ y’irushanwa ibe ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa Kanama , nkuko umwe mu babunganira mu mategeko yabivuze.

Amakuru dukesha bbc avuga ko muri rusange amarushanwa y’ubwiza yemewe muri Indonesia, ariko abayategura bakitwararika kugira ngo bataza kubabaza umuryango mugari  w’iki gihugu ukomeye ku bya kera.

Mu mwaka wa 2013, irushanwa rya Nyampinga w’isi ryakuyeho icyiciro cyo kwiyerekana bambaye imyenda y’imbere  ubwo ryari ryabereye muri icyo gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini rya Islam.

Polisi yo mu murwa mukuru Jakarta yavuze ko ibyo birego bizakoreshwa nk’ishingiro y'”irindi perereza”.

Mu mategeko ya Indonesia, ihohotera rishingiye ku gitsina rihanishwa igifungo kigera ku myaka 15.

Mellisa Anggraeni, umunyamategeko wunganira batatu muri abo bitabiriye iryo rushanwa, yemereye BBC News Indonesia ko koko icyo kirego cyatanzwe kandi n’abandi bazagitanga.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko abakandida batandatu bo muri iryo rushanwa batanze ibirego kuri polisi.

Anggraeni yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ,ko abateguye iryo rushanwa babwiye abakandida ko “amagenzura y’umubiri” yari agamije “gusuzuma inkovu iyo ari yo yose, ibinure bitera ibice bimwe by’umubiri kubyimba cyangwa kwishushanyaho [tattoos] ku mibiri yabo”.

Mu itangazo, icyamamare Poppy Capella, nyir’ikigo Miss Universe Indonesia Organisation gitegura iryo rushanwa, yavuze ko kizakora iperereza kuri ibyo birego.

Ubuyobozi bwo ku rwego rw’isi bw’irushanwa rya Miss Universe bwatangaje ko buri gukurikirana iki kibazo  kijyanye n’imyitwarire mibi ku bijyanye n’igitsina mu buryo bukomeye.

Umwe mu bakorewe iryo hohoterwa yagize ati: “Nk’umugore, numva uburenganzira bwanjye nk’umugore bwarahonyowe, kandi byangizeho ingaruka mu bitekerezo. Nagiye ngira ingorane mu gusinzira kubera gutekereza cyane bikabije”.

Yongeyeho ko n’ubwo uko kugenzurwa imibiri  icyumba cyari gifunze ari ko hari abagabo bamwe bari bahari, kandi umuryango utari ufunze neza,bigatuma n’abari hanze babona ibirimo kuba.

Maria Harfanti, wahoze ari Miss Indonesia wasoje ari ku mwanya wa gatatu mu irushanwa rya Miss World ryo mu 2015, yavuze ko amagenzura y’umubiri asanzwe abaho muri icyo gihugu, ariko ko akenshi abari mu irushanwa badasabwa kwiyambura imyenda.

Harfanti yavuze ko abategura irushanwa akenshi basaba abaryitabiriye ibipimo byabo bya BMI (IMC), byo kureba niba uburebure bwabo buhuye n’ibiro byabo.

Ni ku nshuro ya 73 iri rushanwa rya Miss Universe riba, rikaba rinazwi cyane muri Aziya y’Amajyepfo ashyira uburasirazuba .Abaritsinze baba  ibyamamare  no ku mbuga nkoranyambaga bakanagira ijambo rikomeye . Anne Jakrajutatip niwe nyir’iri rushanwa ,avuga ko agiye kuvugurura iri rushanwa  kugira ngo  ribashe kwitabirwa n’abantu b’ingeri zose bagahatana  , harimo abagore bashatse n’abatabana n’abagabo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *