July 27, 2024

KIGALI : GANZA TV umuyoboro witezweho guha ibyishimo abanyarwanda.

0

Kuri uyu wa gatatu tariki 08/11/2023 Startimes yashyize ku mugaragaro umuyoboro mushya witwa GANZA TV witezweho gushimisha umuryango nyarwanda .

Uyu muyoboro uzajya unyuzwaho ibiganiro bitandukanye ndetse n’amafirime atandukanye mu rurimi rw’ikinyarwanda , ikaba ari nayo mpamvu yitezweho gushimisha umuryango nyarwanda nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa  NKURIKIYIMANA Modeste muri iki kigo cy’ubucuruzi cya startimes .

Yagize ati :” Nyuma yo gukora ubushakashatsi  tugasanga hari abantu benshi bakunda amafirimi ariko badasobanukiwe neza izindi ndimi , harimo abareba izisobanuye ariko ntibizere neza ko ibyo basobanuye aribyo . Kubera iyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyiraho umuyoboro mushya uzajya unyuzwaho amafirime atandukanye , yaba ay’urukundo,ay’intamabara, ibiganiro bitandukanye harimo na mpuzamahanga , byose bikajya bicaho mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko byose byitondewe , ku buryo ibivugwa bijyanye neza n’amashusho”.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa  NKURIKIYIMANA Modeste .

Modeste yakomeje avuga ko uyu muyoboro mushya witwa GANZA TV uzajya ukurikiranwa ku mashene abiri  103 ku bakoresha antene isanzwe na 460 ku bakoresha imwe y’isahani.

Umwe mu banyamakuru bari bitabiriye uyu munsi yabajije ku kijyanye n’amashusho atagaragara neza cyane cyane mu byaro  ,ndetse no kubagifite amatereviziyo ya cyera  azwi ku izina ry’iromba , basubiza ko ubu bari kubikurikirana neza  cyane, ko hari abakozi bagera kuri 300 bakorera mu ntara bari kubyitaho ndetse banateganya ko mu kwezi kwa Kamena 2024 bazaba bafite abasaga 1000, bakaba bizeza ko byose bizagenda neza.

Ganza TV yatangiye gukora kuva tariki ya mbere Ugushyingo 2023 iza ije gufasha buri wese kugira ibyishimo bishingiye ku ikoranabuhanga aho Umuyobozi mukuru wungirije wa Startimes Chen Dachuan   yagize  mu rurimi rw’icyongereza ati :’’Be with Ganza  the happiness of your family’’  .Ibi bikaba bisobanuye  ko hamwe na Ganza TV uhorana ibyishimo mu muryango. Yongeyeho ko intego yabo ari uguha agaciro umufatabuguzi by’umwihariko umunyarwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Startimes Chen Dachuan.

Akarusho kandi  ni uko kuva tariki ya 1 Ugushyingo 2023 abafatabuguzi bafite ibyumweru bitatu by’ubuntu kugirango abantu bayitabire ari benshi.

Nk’uko  byagarustweho n’ubuyobozi bwa Startimes, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bakabona ko hari  abakunzi benshi bakunda gukurikira amafirime n’ibiganiro mu Kinyarwanda ,ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare NISR, mu bushakashatsi bwakozwe, ivuga ko abanyarwanda bafite imyaka 15 kuzamura, bangana na 54% bavuga Ikinyarwanda neza.

Abavuga Icyongereza n’ikinyarwanda bakaba 14%, naho abavuga igifaransa n’ikinyarwanda bakaba bakiri bacye kuko ari 2%. Ni mu gihe abazi indimi eshatu, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa bo ari 4% gusa.

Mu myaka 35 Startimes imaze ivutse, kugeza ubu ifite amashene asaga 700, abakoresha serivisi zayo bakaba basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30 harimo n’u Rwanda.

Aba ni bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *