July 27, 2024

Umuhanzi Diamond yababaje abakunzi be avuga ko nta mugore n’umwe afite.

0

Naseeb Abdul Juma Issack, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Diamond Platnumz, wo muri Tanzaniya , yatangarije abakobwa ko  uwashaka kumusaba urukundo wese yarumusaba hakazabonekamo umunyamahirwe .

Ibi byatangajwe na Diamond Platinumz  mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru  mbere yo kujya mu gitaramo yari yitabiriye I Kampala muri Uganda. Aho yavuze ko nta mugore n’umwe afite kugeza ubu ,ngo idini asengeramo rya Islam rimwemerera gushaka abagore bagera kuri bane , akaba yari ashatse kumenyesha abakobwa ko ngo uwashaka kumusaba urukundo wese, yarumusaba hanyuma umunyamahirwe akazabona igisubizo cyiza.

Aya magambo ngo akaba yarababaje abakobwa bari mu rukundo nawe muri ibi bihe ,nk’uko ikinyamakuru gikorera muri Kenya ”Tuko” cyabivuze.

Abahanzi bari bajyanye na Diamond mu gitaramo muri Uganda babarizwa mu itsinda rya ‘’Waarifa’’  bivugwa ko aribo batangije ibijyanye n’ubuzima bw’iki cyamamare  Diamond , ku bijyanye n’urushako ndetse n’ubuzima bwe akurikije idini ya Kiyisilamu.

Diamond yavuze ko idini ye ya Kiyisilamu imwemerera kugira abagore bane, akaba ari guha amahirwe abakobwa  bifuza gukundana nawe ko  bamusaba urukundo

Yagize ati “Ndi umugabo w’Umuyisilamu, wemerewe gushaka abagore bane, ariko kugeza ubu nta n’umwe mfite. Ubwo rero bakobwa, nimwe mwafata umwanzuro”.

Icyo gisubizo cya Diamond cyatangaje benshi, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko abenshi bakomezaga kugaragaza ko baba bakeneye kumenya ibijyanye n’amakuru y’ubuzima bwa Diamond ndetse n’urushako.

Uyu mugabo Diamond Platnumz azwiho ingeso yo gukunda abagore ndetse ntibamarane kabiri ,nk’uko bimwe mu binyamakuru bibivuga. Twavuga nka Tanasha Donna ,umunyakenya banabyaranye,Zari Hassan bafitanye abana babiri b’abakobwa,Hamisa Mobetto ,Jacquline Wolper n’abandi benshi.

Amwe mu mafoto yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *