July 27, 2024

Ubugufi bwe budasanzwe ntibwamubujije kuba icyamamare ku isi

0

Umuhanzi w’icyamamare muri Hip hop muri Guinée Konakry witwa Moussa Sandiana Kaba wamamaye nka Grand P ari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika nyuma y’inkuru iri gucicikana ivuga ko yatandukanye n’umukunzi we.

Grand P ufite ubugufi budasanzwe aravugwaho guca inyuma umukunzi we

Grand P ufite ubugufi budasanzwe muri Weekend ishize nibwo byatangajwe ko yatandukanye na Eudoxie Yao wo muri Côte d’Ivoire, bari bamaze umwaka urenga bakundana.

Eudoxie Yao usanzwe ari umunyamideli akaba n’umuririmbyi ni we wagaragaje ko yatandukanye n’umukunzi we kuri Facebook.

Yaranditse ati “ Nshaka kubatangariza ko nta mukunzi mfite, kandi ntabwo ndi ku isoko ryo gushaka umukunzi. Nshaka kwita cyane ku muziki.”

Ntabwo aba bombi icyatumye batandukanye cyigeze gitangazwa gusa hari amakuru avuga ko Grand P yaciye inyuma uyu wari umukunzi we.

Nyuma yo kubona ko kandi umukunzi we yatangaje ko batandukanye, Grand P yahise ashyira hanze indi foto ari kumwe n’undi mukobwa bikekwa ko yaba ari umukunzi we.

Ibyo gukundana kwa Eudoxie Yao na Grand P bikimara kumenyekana mu mwaka washize, inkuru zacicikanye zivuga ko uyu mukobwa akurikiye uyu musore kubera ubwamamare afite mu gihugu cye cyane ko ari we wa mbere ukurikirwa cyane kuri Facebook aho akurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri.

Bavugaga kandi ko uretse ibyo, ari umwe mu byamamare bifite agatubutse ku buryo uyu mukobwa yamukurikiyeho ifaranga.

Grand P mu mwaka ushize yavuze ko ashaka kwinjira muri politiki ndetse yemeza ko mu matora ataha yo mu 2025 yo gushaka uzasimbura Alpha Condé aziyamamariza kuyobora igihugu.

Grand P w’imyaka 27 yamenyekanye cyane kubera uko agaragara biturutse ku kuba yaravukanye uburwayi bwa ‘progeria’.

Progeria ni indwara ivukanwa idakunze kuboneka kuko ku Isi yose abayirwaye ari bake. Uyifite agira impinduka ku miterere y’umubiri we ndetse akagaragaza ibimenyetso byo gusaza mu buryo bwihuse nubwo yaba akiri umwana muto.

Iyi ndwara yitwa ‘syndrome de Hutchinson-Gilford’ ikaba yaritiriwe Jonathan Hutchinson na Hastings Gilford bayikozeho ubushakashatsi mu 1886 no mu 1897. Kugeza n’ubu nta muti wayo uramenyekana.

Progeria ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’Ikigeriki « geron » bivuga ubusaza, abahanga bakaba bavuga ko ivukanwa igaterwa n’imikorere mibi y’uturemangingo ituma umubiri ukora protein zifite ibibazo, zitwa ‘progerin’ zigatera gushwanyagurika kw’ingirangingo mu buryo bworoshye, iyo zikoresheje izi protein, ndetse bigatera impinduka mu mubiri zigenda zigaragara n’inyuma.

Progeria ifata ibitsina byombi, nubwo umwana uyivukanye aba asa n’ufite ubuzima bwiza, ibimenyetso byayo bitangira kugaragara hagati y’amezi 18 na 24.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *