July 27, 2024

GICUMBI: Ku Gicumbi cya Handball niho habereye imikino ya nyuma y’ irushanwa ry’igikombe cy’Intwari.

0

Ku munsi w’ejo imikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’intwari mu mukino wa Handball wahuzaga amakipe abiri, iy’ abagabo n’iy’abagore, ikipe ya Gicumbi  HC yatwaye igikombe cy’intwari 2023 itsinze Police HC ibitego 44-29  mu cyiciro cy’abagabo, mu gihe Kiziguro HC yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore itsinze Gicumbi Women Handball  Team ibitego   34-25.

Umuyobozi wa FERWAHAND TWAHIRWA Alfred aha ikipe y’abagore ya Kiziguro igikombe

Iri rushanwa ryabereye mu karere ka Gicumbi ryaranzwe n’ihatana rikomeye mu mukino w’abagore ugereranyije n’andi makipe yakinnye, kuko kugera ku munota wa cumi na gatanu aya makipe yombi yagiye anganya habuze itsinda indi.

Iri rushanwa ritwawe ku nshuro ya gatatu n’iyi kipe  ya Kiziguro HC ,umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yabajije ibanga abari n’abategarugori b’ iyi kipe bakoresha kugirango bahore batwara ibikombe , umutoza w’iyi kipe SINDAYIGAYA Aphrodis yavuze ko ,Akarere ka Gatsibo kabashyigikiye cyane ndetse n’abaterankunga babafasha mu myiteguro ku buryo bushoboka bwose akaba ariyo mpamvu bahora batwara ibikombe ubu bikaba ari inshuro ya gatatu bagitwaye.

Umukino w’ikipe y’abagore wari uryoheye ijisho

Umunyamakuru  w’amahumbezinews kandi ku ruhande rw’abagabo, yegereye umutoza w’ikipe y’abagabo ya Gicumbi Handball Club  MUDAHARISHEMA Sylvestre,amubaza uburyo batsinze ikipe ya Police, bakegukana igikombe cy’intwari , maze agira ati :”Akarere ka Gicumbi ni igicumbi cya Handball. Ibanga rya Gicumbi ryo kugera ku nsinzi n’uko hari abafana benshi kubera ko abayobozi b’aka Karere ka Gicumbi  bayikunda. Ikindi n’uko ari no ku ivuko ryayo .Ibi bikaba byaratumye n’abaturage bayikunda . Ariko ibanga rikomeye ni uko aba bakinnyi bakina Handball bagiye banca imbere ,bose ndabazi ku buryo mu gupanga ikipe ya Gicumbi ntoza nyipanga neza kuko abo tuba tugiye gukina nabo mba narabatoje bakiri bato maze bikamfasha gupanga  ikipe yanjye ,niryo banga rikomeye Gicumbi dufite”.

Ikipe y’abagabo ya Gicumbi HC ifata igikombe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu,  imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO)  NKUSI  Deo yabajijwe uburyo Iri rishunwa rihuzwa  n’ubutwari , agira ati :” Mu kwizihiza ubutwari bw’abanyarwanda ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko igira iti:’ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu’. Twishimiye ko ryitabiriwe n’amakipe y’abagabo n’abagore ,arimo urubyiruko n’abakuru maze abakuru bakerekana urugero rwiza  bagezeho  maze urubyiruko rw’abana b’abanyeshuri bakifuza kugera aho abakuru bageze ndetse bagatera imbere kurushaho. Harimo byinshi byiza, ariko icya mbere ni ugukunda igihugu ,umurimo dukoze tukawufatanya tukagira umusaruro. Ubutumwa butangwa binyuze mu mikino bugera kuri benshi.Twanashimiye ko  n’ubutumwa bwatanzwe  muri siporo , bitera umutima mwiza mu mubiri mwiza .Ubutwari, indangagaciro z’abanyarwanda na kirazira kubinyuza mu mikino ni byiza bihuza abantu byose bakabyibukiranya .”

ES wa CHANO atanga igikombe

Ibi bigashimangirwa n’Umuyobozi w’aka Karere Emmanuel NZABONIMPA, aho yavuze ko bakiranye neza iki gikombe cy’ubutwari mu Karere kabo . Yagize ati:” Iyo tuvuze ubutwari ,abagaragaje ubutwari mu kubohora igihugu barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,igikombe nk’iki tugiha agaciro gakomeye . Turabyishimiye dushimira n’abakinnyi ,abatoza n’abafana ni umunezero kuri twebwe.”

Mayor w’Akarere ka Gicumbi atanga ibihembo

Mu nshuro enye ziheruka iri rishunwa rya Handball riba ,eshatu zose zibereye muri aka Karere  ka Gicumbi. Umuyobozi wa Federasiyo ya Handball mu Rwanda  TWAHIRWA Alfred yagize icyo abivugaho , agira ati :” abanyamuryango bafite uburenganzira bwo gusaba aho twakinira irushanwa ,Gicumbi yagaragaje ubushake,  ifite  kandi amateka mu kubohora igihugu kuko hari amarembo y’ahabereye  urugamba rwo kubohora igihugu.Ikindi navuga , abana benshi bagaragaje urwego ruri hejuru mu gukina , hitabiriwe n’amakipe menshi twabonye umwanya wo kureba abakinnyi dufite mu rwego rwo gutegura champiyona iri hafi kuba byadufashije no guzategura abakinnyi bazitabira imikino mpuzamahanga”  Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Gicumbi n’abafatanyabikorwa  n’abantu ba Gicumbi baje gushyigikira umukino byagaragaje ko igicumbi cya Handball ari Gicumbi n’ubundi. Gusa yavuze ko hakiri ikibazo cy’ibikorwa remezo , ariko Akarere kavuga ko hari gahunda y’ibibuga bizubakwa bakaba bizera ko ubutaha bazakinira ahantu hasakaye batikanga imvura . Yavuze  ko i iri rishunwa ariryo   ribaye ryiza mu marushanwa batangiranye uyu mwaka bakaba  bari kwitegura imikino ku rwego mpuzamahanga harimo igikombe cy’isi (U18) kizabera muri Croatia mu kwezi kwa 8  ndetse n’amarushanwa y’Afrika  y’abakuru (Senior) mu mwaka wa 2026.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *