July 27, 2024

Umuhango wo guterekera si icyaha soma usobanukirwe umenye.

0

Abantu benshi batuye iyi si  ntibasobanukiwe umuhango wo guterekera wakorwaga mu Rwanda rwo hambere  kuwutandukanya no kwambaza  byihariwe n’amadini muri Afrika.

 Abenshi babarizwa mu madini  hamwe n’imyemerere yabo , bavuga ko guterekera ari icyaha gikomeye Imana yanga urunuka.Abakora cyangwa bamwe mu bakoze uwo muhango , bahora basaba imbabazi mu nsengero zitandukanye bavuga ko bagomeye Imana.

Ubu amahumbezinews .rw agiye kubavira umuzi amateka n’imiterere y’umuhango wo guterekera mu Rwanda rwo ha mbere, ndetse na n’ubu ugikorwa na benshi baguma mu mu rujijo rwawo bagakomeza kwibeshya ko batabikora, kandi bahora babikora .

Twifashishije igitabo “Umuco mu Buvanganzo” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco, Amateka n’Ubuvanganzo, tugiye kubasobanurira  imvano y’umuhango wo guterekera wahanzwe n’abakurambere mpangarwanda, ugakomeza gushyirwa mu bikorwa n’abuzukuru ndetse n’ubuvivi n’ubuvivuruza.

Kuva isi yahangwa igaturwaho na benemuntu, bakabyara, bakororoka, bagetekereza ibyabateza imbere, bakagwiza ubuhangange n’ubudahinyuka, buri shyanga ryagiye rigira abakurambere mpangamiryango, bawitangiye bagashyiraho inkingi za mwamba n’ingamba z’igihe kirekire bazubakiraho, kugira ngo babashe gutera intambwe ijya mbere.

Uko imyaka yagendaga ishira , niko abasangiye umuryango n’inkomoko bagiye bashyiraho uburyo bwo gukomeza kwibuka abo bakurambere babo, babahangiye ibyiza, bagakora ibikorwa by’indashyikirwa, byagejeje imiryango yabo aheza n’igihugu muri rusange.

Iyo myumvire ya bamwe mu batuye isi, yagiye iba uruhererekane mu iyimukayimuka ryabo uko bagendaga bakwira isi yari itwikiriwe n’amashyamba ya kimeza.

Igihe cyarageze iyo myumvire yo kuzirikana ibihangange by’abakurambere bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubaka isi n’ibihugu byabo, isesekara mu Rwanda. Abanyawanda basanga ari indangagaciro y’ikirenga yo kuzirikana no guha agaciro abakurambere babo batakiriho.

Uko u Rwanda rwakomeje kugwiza imiryango no kwiteza imbere rwiyubaka rwarushagaho, kugira  imiryango yuje ibigwi bijyanye no guhigura imihigo mu mushinga wo kubaka u Rwanda.Uko  ni nako umuhango wo kwibuka abakurambere wagiye unashinga imizi kugeza ubwo bawuhaye izina rizatuma utibagirana witwa “Guterekera”.

Icyo umuhango wo guterekera usobanuye.

Uyu muhango  ufite igisobanuro cy’imigirire yo kwibuka intwari z’Abakurambere runaka zabaye mu muryango nyarwanda. Kimwe nuko n’ibindi bihugu bigira umuhango nk’uyu wo kwibuka intwari zabo zabagejeje aheza hifuzwaga.

Dukurikije ibikorwa n’imiterere y’umuhango mu mateka y’u Rwanda, usanga ari ijambo ry’impine ariyo “Guteka” no “Gutereka”. Mu Ikeshamvugo rya Kinyarwanda, guteka bivuga “Kwicara k’umwami cyangwa undi munyacyubahiro”, naho Gutereka bikavuga “Gushyikiriza imbaga y’abantu bateranye bahuje n’umugambi umwe, ibiribwa n’ibinyobwa ngo basangire”.

Uburyo umuhango wo guterekera wakorwagamo.

Umuhango wo guterekera mu Rwanda rwo ha mbere, wakorwaga mu ngeri enye kandi zitaburamo n’imwe.

Guterekera byakorwaga mu buryo bwo kwita izina umukurambere wabayeho,

Guterekera byakorwaga mu kuganira no kuvuga amateka y’ibikorwa bya nyakwigendera. Byakorwaga mu buryo bwo kwizihiza isabukuru ya Nyakwigendera  y’amavuko ,yo gupfa , gushyingirwa …

Ikindi ,byakorwaga mu buryo bwo gushyiraho umunsi ngarukabihe, abanyamuryango wa kanaka bahuraga bakamwibuka.

Ubu buryo bwose bwo guterekera no kwibuka abakurambere mpangarwanda, bugumisha benshi mu rujijo, aho bahora bumva baragomeye Imana ,abandi bakibwira ko ntabyo bakora.

Nyamara iyo urebye neza usanga muri buriya buryo bwo guterekera uko ari bune, buri wese yibonamo, nibura muri bumwe cyangwa se bubiri.

Iyo wise umwana izina ry’umukurambere kanaka wabayeho ku isi, burya uba umuterekereye, kuko uko umuhamagara buri iteka, uba umwibuka n’abamuzi bagahora bavuga bati “uriya ni uwo kwa naka koko”.

Kwicara abantu bakaganira  ku bikorwa, ibigwi n’amateka y’uwigendeye,  bibuka ibyiza yakoze uba umuterekera kuko bibabera urugero rw’ibihe byose.

Kwizihiza isubukuru y’umuntu iyo ariyo yose, biba bigaragaza ko bibuka ko yabayeho, no kugena umunsi ngarukabihe wo kumwibuka nawo ni umuhango wo guterekera nk’uko ibisobanuro n’imigenzereze y’uwo muhango ubyerekana.

Buriya buryo bwo guterekera uko ari bune, mu Rwanda rwo ha mbere ndetse na n’ubu buracyakurikizwa, ariko ubugaragarira buri wese ni ubwa kane aho umuryango wateranaga  bagateka ibiryo nyakwigendera yakundaga  bakabisangira  bamwibuka  cg bakanywa urwagwa cg ikigage kuko yabikundaga .Ukoba baba bicaye ,nk’abanyacyubahiro n’uwo baterekera bakamufata n’umunyacyubahiro ntawe usahinda baba baterekera.

Imiterere imyumvire n’imigenzereze iba mu muhango wo guterekera, igaragaza neza ko nta shyanga ribaho ridaterekera kuko guterekera ari ukwibuka intwari z’Abakurambere b’umuryango uyu n’uyu ziba zarakoze ibikorwa by’indashyikirwa, zikwiye kwibuka no kuzirikanwa.

Inkomoko yo gukuraho umuhango wo guterekera .

Mu 1883 umwami w’u Bubiligi Lewopolidi wa II, hari bamwe mu bamisiyoneri b’amadini bari baje   kogeza iyobokamana, yatumye agira ati “ Muzakoreshe uko mushoboye, mubakuremo imyumvire yo kwibuka no kuzirikana intwari z’iwabo n’ikintu icyo cyose cyabahuza nazo, mubatoze kuramya no kwiyambaza, abakurambere bacu”.

Ibyo batumwe ,baraje babishyira mu bikorwa , Abanyarwanda n’abandi banyafurika batozwa kwibagirwa intwari z’iwabo, batozwa kwambaza no kuzirikana intwari z’Abanyaburayi n’abandi batari ababo. Icyubahiro babahaga kirayoyoka, maze guterekera bihinduka icyaha .

Imihango yose bakoraga yari yuje ubuzima bw’igihugu, batoje  Abanyafurika n’Abanyarwanda, kwibuka, kuzirikana no kwiyambaza Abakurambere b’Abanyaburayi bita Abatagatifu.Kuva ubwo ni nabwo batangiye  kwitwa amazina y’abazungu kandi menshi batazi igisobanuro cyayo, ay’imiryango nyarwanda ateshwa agaciro baterekera abazimu b’abanyaburayi batigeze banamenya ,bibagirwa abakurambere mpangarwanda nk’uko igihe cyabigaraje.

Abenshi mu  Banyarwanda bita abana babo amazina y’abanyamahanga ,bakanezezwa no kukubwira izina ry’umukurambere w’umunyamahanga bitwa, kuruta izina ry’umuryango mugari bakomokamo.

Umuhango wo Guterekera si icyaha nk’uko benshi babyigisha, kwibuka intwari z’ishyanga iri n’iri, Imana ntaho yagaragaje ko ibyanga. Na Bibiliya yifashishwa yarabitoje. Aho basengaga bagira bati; Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Yakobo n’abandi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *