July 27, 2024

Menya impamvu abashakanye bahora bishimiranye.

0

Impunguke mu byerekeye imiterere y’ikiremwa muntu, zakoze ubushakashatsi  ku mpamvu abashakanye bamwe bahora bishimye maze babishyira ahagaragara kugirango bifashe abasomyi n’imiryango ishobore kubana mu byishimo igihe kirekire.

Imwe mu miryango isenya vuba cyangwa igahora mu ntonganya , ibi byabagirira akamaro n’ubwo hari ababifata nk’ibintu bisanzwe.

1.Gukunda no kwemera impumuro y’uwo mwashakanye :

Umushakashatsi Goldie Hawn avuga ko ari ngombwa kwemera impumuroy’umwuka uva mu kanwa k’uwo murarana cyangwa n’iva ku mubiri we.

2.Guhura n’abo mwashakiye rimwe mukungurana ibitekerezo mu by’imibanire n’urukundo :

Ibi bituma abashakanye barushaho kwizerana igihe cyose babana, kuko baba bishimiye ko bahuye ari imiryango 2 igizwe n’umugore n’umugabo ,kuko hari ibyo babasha kuganira bisanzuranye, bamwe bakagira ibyo bakura kuri bagenzi babo.

3. Kuryama batambaye umwenda uwo ariwo wose:

 Ibi ngo  bituma umubiri wabo ukoranaho bityo bigatuma biyumvanamo kurushaho.Ubushakashatsi bwerekanye ko 57%bafite amahirwe yo kuramba mu rukundo rwabo kandi banishimiranye.

3.Kutogera hamwe :

Abashakashatsihano berekana ko bituma abantu baharururkanwa vuba , kubera ko bashobora guhora bakora urukundo mu buryo batateguye, n’ubwo hari abagirira ibihe byiza mu bwogero.

4. Kutarara mu buriri bumwe ariko babyumvikanyeho

Aha abashakashatsi berekana ko mu bashakanye hajya habamo abakunda kugona , bikaba byabashwanisha. Icyiza kurutaho ngo n’uko babyumvikanaho buri wese akarara ahe ,atabangamiye mugenzi we ngo badashwanire kugona , bakajya bahura ari uko bagiye mu mabanga y’abashakanye.

5.Gukunda gukina no gutembera ahari ubwiza nyaburanga.

Gukunda gukina utuntu dutunguranye hagati y’abashakanye bakanatemberera ahantu hari n’ubwiza nyaburanga ,ibyo ntabwo byisiba mu bwonko bwabo, bahora babitekereza bityo imisemburo y’urukundo ikaguma iri hejuru bagahora biyumvanamo.

7.Kugira umwanya uhagije mu gukora amabanga y’abashakanye .

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’inzobere zo mu bigo bitandukanye muri Amerika, harimo abize ubumenyamuntu muri kaminuza ku kigo cya Maryland na Surrey n’abandi,aribo Richard Briers, Felicity Kendal, Penelope Keith na Paul Eddington , buvuga ko abashakanye kugirango bahorane ibyishimo ,bagomba gukora imibonano nibura inshuro 3 mu cyumweru kandi bakabanza gutegurana kuko bitera ibyishimo mu buriri kurushaho bakarambana.

 Bikwiye kumvikana ko gutandukana ari ugutsindwa. Mu by’ukuri iyo wananiwe kubaka urugo, bizagora abandi bantu kukugirira icyizere ahubwo bazajya bavuga ngo ufite akazi keza, uyoboye abantu benshi ariko wananiwe n’urugo nk’uko na ikinyamakuru Rugali nacyo cyabivuzeho.

Reka uruhare rwawe mu biri kukubaho ugerageze kutaba nyirabayazana mu bibazo byageza umuryango wawe ku gusenyuka ahubwo ugerageze gukora ibishoboka byose ngo urugo rwawe rukomeze rubeho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *