July 27, 2024

SPENN yashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura ku umuntu wese ushaka kuba umunyamuryango wa Norrsken House Kigali

0

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius, yavuze ko gukoresha iyi application bizorohereza abantu kwiyandikisha kuba abanyamuryango ba Norrsken House Kigali

Ikigo gitanga serivisi z’Imari zo kubitsa, kohereza, kwakira amafaranga no kubona inguzanyo y’igihe gito, SPENN, ifatanyije na I&M Bank byashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura umusanzu w’umunyamuryango ukorera muri Norrsken House Kigali.

Abanyamuryango bakorera mu ikigo cya SPENN bari bitabiriye umuhango

Ku wa Kane, tariki 4 Gicurasi 2023, ni bwo ubuyobozi bwa SPENN na Norrsken bwatangije iyi serivisi izajya ifasha buri umuntu wese wifuza gukorera muri iyi nyubako iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Norrsken ni ikigo gifite intego zo gufasha no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga itanga ibisubizo bikemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Ubu buryo bwo kwishyura hakoreshejwe SPENN, buhuza ikoranabuhanga rya Norrsken n’iya SPENN bityo uwishyuye wese bigakorwa mu isegonda kandi nta kiguzi.

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius, aganira na IGIHE yavuze ko uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe iyi serivisi buzorohereza abantu kubona ubukode kurusha uko bari gukomeza kujya kuri banki, gutegereza ibisubizo no kubona ibyakorewe kuri konti zabo mu gihe nyacyo.

Ati “Bizakuraho umwanya watakazwaga mu gihe abantu bakoraga ingendo kugira ngo bagere aho bashaka kwishyurira, ikoreshwa ry’impapuro cyangwa ubundi buryo bwo gutanga amakuru ko umuntu wishyuye.”

Yakomeje avuga ko porogaramu yubatse neza, izajya ihita itanga amakuru mu buryo bwihuse.

Umuyobozi ushinzwe Imikorere muri Norrsken, Che Rupari, yavuze ko gukoresha application ya SPENN bizoroheza abantu kubona ubukode bwaho ugereranyije n’uko byakorwaga mbere.

Ati “Ubufatanye bwo gukoresha SPENN mu kwishyura bizorohereza abantu kwishyura ndetse bongere umubare w’abanyamuryango bakorera muri Norrsken Kigali House. Kuba SPENN inakorera muri iyi nyubako ni urugero rwiza rugaragaza ibyiza bituruka muri iyi sosiyete yacu.”

SPENN ni kigo cyashinzwe mu Rwanda mu 2018 ku bufatanye na I&M Bank gikorera mu nyubako ya Norrsken House Kigali, iri no gukorera mu bihugu birimo Tanzania, Nigeria, Zambia n’ibindi.

Kuva SPENN yatangira yagiye ifasha abakiliya bayo kohereza amafaranga no kuyakira mu buryo bworoshye kandi byihuse ku giciro gito ndetse no kohereza amafaranga ku yandi mabanki na Mobile Money (MTN & Airtel).

Uretse kuba SPENN ifasha mu kubitsa, kohereza no kwakira amafaranga, ifasha umukiliya wayo kubona inguzanyo y’ako kanya kugeza ku bihumbi 500 Frw itagira inyungu mu gihe yishyuwe mu minsi 14 ya mbere.

Kuri SPENN wakwizigama ukungukirwa buri munsi kandi amafaranga yawe wayakenera ukayakuraho uko ubishaka. Ushobora no kwishyura ibintu bitandukanye nk’umuriro, amazi, ifatabuguzi rya Startimes, Canal+ n’ibindi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *