September 11, 2024

Ufite ubumuga bwo kutabona yishimira ko yageze ku nzozi zo kuba umunyamakuru asigaje izo kubona umukunzi.

0

Umunyamakuru Francine Niyonkuru  asoma amakuru kuri radio Rema FM ,yishimira ko yageze ku nzozi zo kuba umunyamakuru ariko akavuga ko ashigaje izo kubona umukunzi.

Mu kiganiro aheruka kugirana na BBC mu kwezi kwa kabiri, Francine Niyonkuru yari yavuze ko yifuza kuba umunyamakuru akanifuza no kubona umusore bakundana. Nyuma yo kurangiza kaminuza, uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutabona,kuri ubu ,yimenyereza kuvuga amakuru kuri radio Rema FM iri Bujumbura mu Burundi.

NIYONKURU Francine avuga ko yitabira inama kimwe na bagenzi be iyo bari gutanga ibitekerezo ku nkuru bagiye gukora.

Yagize ati : “Iyo inkuru zabonetse ari nyinshi ndazikora , zaboneka ari nke nabwo nkazikora biterwa n’izabonetse. Nshobora gukora inkuru eshatu cyangwa enye ndetse n’eshanu nazikora. Iyo bambwiye kuzandika ndabikora nkoresheje icyo nandikisha cyitwa  “tablette’’, nshyiramwo urupapuro n’akantu bita  ‘’poinçon’’ gakora nk’ikaramu ,baransomera nanjye nkandika. Iyo nsoma amakuru nkoresha intoki nkabakaba aho nandikishije na poinçon nkamenya ibyo aribyo.”

Uko Francine yakiriwe.

Francine avuga ko akigera kuri Radiyo Rema FM yakiriwe neza cyane.  Yagize ati “Nasanze ari abantu b’urukundo. Ndibuka umusi umwe bataranyemerera nicaye ku ntebe ndimo ndibaza nti  ese aba bantu tuzamenyerana?

Ku munsi wa kabiri ngarutse nasanze ari abantu beza, badafite ubugome na bucye duhita tumenyerana.

Uko byamugendekeye ku munsi wa mbere avuga amakuru .

Francine yavuze ko yaryohewe cyane bimwe atabasha kuvuga .Abamwumvise asoma amakuru basanzwe bazi ko afite ubumuga bwo kutabona, ngo baratangaye cyane bamwereka ko bamwishimiye cyane bamubwira ko inzozi ze azigezeho.

Francine Niyonkuru avuga ko mu mezi agera kuri atatu yimenyereza uyu mwuga , amaze kumenyera cyane. Agira ati: “Amakuru niyo yahagerera rimwe yose nayavuga kuva ku ntangiriro kugera ku mpera. Ariko kubera ko hari  amakuru ashobora kuza nyuma simbashe kuyategura mu buryo bwanjye , nyavuga ndi kumwe n’undi .

Akoresheje intoke, Francine Niyonkuru asoma amakuru yanditse ku rupapuro akoresheje poinçon .

Icyo Francine avuga ku nzozi zo kubona umukunzi.

Muri 2008 , mu Burundi imibare yerekana ko abari bafite ubumuga bukabije bagera kuri 0,4 %.

Mu Burundi havugwa ko kandi abafite ubumuga  bahura n’ibibazo byinshi bitazwi bitandukanye nibura ngo babishakire ibisubizo.

Francine yagize ati :”Kuba naba umugore mu rugo, birashoboka nkitwa mama w’abana”.

Ariko abasore b’ino bameze n’abatabona. Narabagerageeeje byaranze. Abahungu b’i Burundi ntibakunda abafite ubumuga.

Francine ati: “Njyewe nabonye umukunzi arankunda, turapanga neza. Akajya anyoherereza udufoto twe , namubaza ibyo akora agafotora akanyoherereza ,njye yambaza ibyo ndimo gukora nkamusubiza nkoresheje umunwa .Umusi umwe aza kunsaba guhurira nawe ahantu nanjye ndamubwira nti njewe simbona, ntibyakunda . Uri umuntu wumva utari guta umwanya we waza ukahagera mbere kugirango bus nimpagarika uhite umfata akaboko unjyane ntagombye kuzana unyobora .

Yasoreje ku ijambo rivuga ko n’ubwo we afite amarangamutima nk’ayabandi , ntibyakunze urukundo rwe n’uwo mukunzi we  rwahise rurangirira aho kubera ikibazo cyo kuba afite ubumuga. Umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga cg se Disability rights movement uharanira imibereho myiza ushaka kubona amahirwe angana n’uburenganzira bungana ku bantu bose bafite ubumuga.

Yasoreje ku ijambo rivuga ko n’ubwo we afite amarangamutima nk’ayabandi , ntibyakunze urukundo rwe n’uwo mukunzi we  rwahise rurangirira aho kubera ikibazo cyo kuba afite ubumuga. Umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga cg se Disability rights movement uharanira imibereho myiza ushaka kubona amahirwe angana n’uburenganzira bungana ku bantu bose bafite ubumuga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *