July 27, 2024

Kampani icuruza imodoka  CARCABABA ije kurengera abantu n’ibidukikije.

0

Mu musangiro w’abakiriya ba Kampani izwi ku izina rya CARCABABA  icuruza amamodoka wabaye kuri uyu wa gatanu , hagaragajjwe ibyiza by’iyi kampani , ije gufasha abayigana kugera ku modoka zitangiza ibidukikije kandi zitanahenze mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Umuyobozi mukuru uhagarariye iyi Kampani yitwa John MUGABO avuga ko gahunda yabo yari ugusangira n’abakiriya  bakabagaragariza ibyiza bamaze kugeraho ,banabamurikira imodoka nshyashyaya EV izagera inaha kuri uyu wa mbere, izaba ikoresha ikorabuhanga ku buryo butangiza ibidukikije kuko izaba ikoresha umuriro gusa ,ndetse ikanorohereza abayigura haba mu mafaranga cyangwa esanse.

Yagize ati : ‘’Kuri uyu wa mbere hari imodoka izagera inaha idahenze, izaza ifite cagi yayo itagusaba kujya kuri station , kuko no mu rugo wayihacajyingira’’.

Umuyobozi mukuru wa CARCABABA John MUGABO

Aganira n’umunyamakuru w’amahumbezinews.rw , yamubwiye ko bahagarariye uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa ‘’Dongfeng ‘’, bakaba bafite gahunda yo gucuruza imodoka zirengera ibidukikije ndetse n’abantu muri rusange .

Yavuze ko imodoka zabo ari nziza, kandi zikaba zitanahenze ,zirakomeye ariko akarusho , ntizijya zangiza ikirere kuko zinywa essence nkeya  cyane ubundi igakoresha  bateri. Yakomeje asobanura ko muri kirometero 100 inywa litiro eshanu zonyine mu gihe izindi zinywa izigera kuri litiro 15.

John yagize ati :’’ Mu Rda imodoka zacu zirakunzwe ,abanyakenya baratugurira kereka abanyayuganda batwarira ibumoso bakibyigaho ariko abandi baragura cyane , kuburyo n’ubu muri stoch ntazirimo n’izo batumije bamwe bari kuzigurira mu nzira zitaragera mu Rwanda.

KAKOZA NKURIZA Charles ni umwe mu  batangabuhamya waguze imodoka muri Carcababa . Avuga ko iyi Kampani ifite imodoka nziza  kandi zikomeye ndetse zitanahenze ,haba mu mafaranga cyangwa mu buryo bwa essence.

Yagize ati :’’ Uyu munsi wa none ahantu ntuye , na n’ubu turacyaburana umuhanda, niba ushaka kugerageza imodoka yawe ko ikomeye, yijyane I Gasogi.”

Yakomeje avuga ko n’amafaranga yabuze, ko nta peterori ducukura. Ati :’’ Iyi modoka nayigerageje kuva hano Kigali njya Huye, nakoreshaeje litiro 8 gusa .Aba bantu baradusirimuye ahubwo nibazane n’izindi tugure,n’ iyo amapine apfumutse  ifite ikoranabuhanga rituma ipine rihita ryihoma ukoresheje imashine ibamo ukayishyira ahapfumutse hagahita hihoma. Mugure cyangwa mugurire abagore banyu’’.

Ku bijyanye n’ibiciro Umuyobozi mukuru John Mugabo yagize ati :’’ Iyo urebye imodoka yacu , ubona ko  ingana na RAVA 4, kandi RAVA 4 igura hagati ya miriyoni 65 na 70 mu gihe  iyacu ifite imbaraga kuyirusha tuyigurisha miriyoni 45. Tugiye kuzana imodoka nyinshi ,buri mukiriya azajya yihitiramo iyo ashaka.

Kampani ya CARCABABA ihagarariye uruganda rwa Dongfeng mu Rwanda yafunguye imiryango muri 2022, ikaba ikorera  I Kigali  ku muhanda wo mu Kanogo ahahoze ari  camps  wash , ikanakorera n’ahandi hatandukanye nko muri Afurika n’Azia. Mu mwaka umwe bakaba bamaze kugurisha imodoka zirenga kuri 150 bakaba bateganya ko mu myaka ibiri ikurikira bazaba bageze ku modoka 300 bazaba bacuruje ,kuko abakiriya bazikunze kandi bari kuzigura cyane ndetse bakaba banatekereza gukora uruganda hano mu Rwanda.

Imiryango ibiri yaguzemo imodoka za Carcacababa

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *