July 27, 2024

RUBAVU :Kutamenya amahirwe bafite ni inzitizi zibangamiye ubucuruzi bw’umugore wo mu cyaro.

0

Bamwe mu bagore bo mu cyaro  bakora ubucuruzi barakangiurirwa kubyaza amahirwe bahawe na Leta bagana ibigo by’imari, bagafata inguzanyo kugira ngo biteze imbere.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro,  mu Karere ka Rubavu ,Umurenge wa Busasamana niho ibi byagarutsweho, aho abagore bo mu cyaro cyane abakora umurimo w’ubucuruzi bafite amahirwe menshi ariko bakaba batayazi ngo bayabyaze umusaruro.

Umwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka witwa Uwimana akorera ubucuruzi w’imboga  n’imbuto mu murenge wa Busasamana. Yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo kugira igishoro gito kuberako batabasha kugana ibigo by’imari mu buryo buboroheye.Akongeraho ko ngo baramutse babonye abaterankunga babasha kuzamura ubukungu bwabo.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, Mukakarisa Francine yavuze ko bigaragara ko abagore bari mu bucuruzi bucirirtse ari bake, abasaba kwitabira gukorana n’ibigo by’imari.

Yakomeje avuga ko hari ikibazo cyo kugera ku ngwate kugira ngo babone amafaranga mu ma banki kubera ko rimwe na rimwe baba batumvikana n’abo bashakanye kugira ngo bagere ku ngwate ku buryo bworoshye, hari kuba bakora imirimo yo mu rugo hafi ya yose bigatuma nta mwanya babona wo kujya gukora.”

Prof Bayisenge Jeanette Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yavuze ko abagore bashyiriweho gahunda zihariye zibafasha kubona inguzanyo ariko abasaba gutinyuka bagafata izo nguzanyo. Harimo ikigega cya BDF gitanga inguzanyo z’abagore n’urubyiruko kandi kikabatangira ingwate igera kuri 75%. N’amabanki afite serivisi zihariye zigenewe umugore hari kandi n’abafatanyabikorwa bateza imbere umugore nk’abakora ubucuruzi.”

Yagize ati :’’hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abagorebatinyuke , bamenye amahirwe ahari no kwegerezwa serivisi z’imari zituma babona inguzany kuko BDF inabafasha gukora imishinga.

Gukorana n’ibigo by’imari ku bagore bakora ubucuruzi mu cyaro byavuye kuri 85% muri 2016 bigera kuri 90% muri 2020, mu mijyi byavuye kuri 92% muri 2016 kugeza 98% muri 2020. Mu Karere ka Rubavu, abagore benshi bakunze gukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda muri EICV4 na EICV5 bugaragaza ko abagore batunze ingo bagerwaho n’ubukene cyane kurusha abagabo batunze ingo, aho abagore 39.5% bakennye mu gihe abagabo ari 37.5%. Abagore 17.8% bayoboye ingo bakennye cyane, naho abagabo bakaba bari kuri 15%.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *