July 27, 2024

Muhanga: Urubyiruko rugiye gushyirwa mu makoperative y’ubucukuzi.

0

Mu rwego rwo kurwanya ubushomeri ,Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye guhuriza urubyiruko mu makoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugirango barwanye ubushomeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko urubyiruko nirugana ubucukuzi, ruzabuvugurura kuko usanga akenshi bukorwa n’abakuze bakoresha uburyo bwa gakondo kandi rukazaba runiteza imbere .

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, atangaza ko bimwe mu bitera ubushomeri mu rubyiruko, birimo kuba umubare munini w’ururangiza amashuri utajyanye n’ukenewe ku isoko ry’umurimo, bigatuma bamwe babura akazi.

Anavuga kandi  ko usanga mu myaka ishize politiki y’uburezi bw’u Rwanda yari ishingiye ku burezi rusange, ibyo bikaba bitakijyanye n’isoko ry’umurimo, ari nayo mpamvu byahindutse ubu urubyiruko rukaba rurimo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, kuko ari ho urangije kwiga ashobora kubona icyo akora mu buryo bwihuse.

Minisitiri Mbabazi avuga ko impamvu urubyiruko rutabona icyo rukora ko biterwa n’uko ibyo biga bidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Minisiteri y’urubyiruko kandi igaragaza ko kuba inzego z’abikorera mu Rwanda zicyiyubaka bituma urubyiruko rubura aho rukora, ari nayo mpamvu u Rwanda rwashyizeho politiki yo korohereza abashoramari, gushinga inganda hagamijwe guha amahirwe urubyiruko.

Yagize ati “Ba rwiyemezamirimo baciriritse n’inganda ziciriritse niho usanga akazi k’urubyiruko rutunganya iby’iwacu. Hari igihe usanga nk’uruganda rumwe rwatanga akazi ku bantu 1000 kugeza ku 5000, ibaze dufite inganda 10 kuzamura akazi kaba kabonetse”.

Zimwe mu ngaruka z’ubushomeri mu rubyiruko, icya mbere ni uko ku bana b’abakobwa harimo abatwara inda zitateganyijwe mu bakobwa, gukoresha ibiyobyabwenge no kujya mu muhanda, bikagira ingaruka ku  buzima bwa bo no ku gihugu muri rusange  kuko iyo ubuzima

bw’urubyiruko buhungabanye, Igihugu imbaraga n’ikizere cy’ejo hazaza.

Ubuyobozi buvuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abakuze bagakoresha urubyiruko

Ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko byigaragaza henshi mu Gihugu, ariko Leta ikomeje gushaka ibisubizo, birimo gushishikazira urubyiruko kugana ubuhinzi bwa kinyamwuga, kwiga imyuga no kujya mu mirimo y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu mirenge 11muri 12 igize akarere ka Muhanga ibonekamo amabuye y’agaciro, ariko ugasanga abakora ubucukuzi bw’ayo mabuye y’agaciro ari bakuru gusa, bagakoresha urubyiruko mu kubona umusaruro ariko rwo ntirubonemo inyungu ihagije.Ubu ngo urubyiruko rukaba rugiye gushyirwa mu makompanyi acukura nabo bikorere.

Agira ati, “Dufite amabuye y’agaciro kandi atanga akazi, ku rubyiruko ariko ugasanga rwo ntirwitabira ubucukuzi ku giti cyarwo, ibyo bituma ruguma mu bukene Kandi imbaraga zarwo zikenewe ,niyo mpamvu tugiye kurushyira mu makoperative y’ubucukuzi  narwo rukiteza imbere”.

Mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko, Minisiteri y’urubyiruko ivuga ko hasabwa kurutoza gukora hakiri kare, kuva ku myaka 16 rukimara gufata indangamuntu nk’uko Kigali Today yavuzeho. Urubyiruko rugatangira gukora ku mirimo iwabo bakora, kuko bakomeza gukura bayikunze kandi ikabaha yazabafasha mu buzima bwarwo mu minsi izaza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *