September 11, 2024

Kayonza: Abagore b’indashyikirwa bakorera mu cyaro bahawe amagare 140

0

Umuryango ufasha abagore bo mucyaro  mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo   USAID Hinga Weze ,wahaye abagore b’indashyikirwa  amagare 140. Aho uvuga ko umugore wo mucyaro , ari inkingi y’iterambere rirambye ry’umuryango kandi iyo iterambere ryaje mu muryango nyarwanda ,uba wihagije mu biribwa ubukene bukagabanuka .

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu , kuri  uyu gatanu  tariki ya15 Ukwakira 2020, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, abagore bahize abandi mu kwiteza imbere, Hinga weze yabahembye amagare agera ku 140, inaha abakobwa b’abangavu  bagera ku 160 ibikoresho by’isuku ndetse n’udupfukqmunwa.

Muri ibyo birori kandi yanatanzemo ibigega bitatu byo gufata amazi mu gihe cy’imvura mu rwego rwo kurwanya isuri , bakazajya banayakoresha mu kuvomerera imyaka ndetse no ku yakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu buryo bwo kwiteza imbere mu buhinzi ,umwe mu miryango y’abagenerwabikorwa ba Hinga Weze , washimiye ubujyanama bahabwa na  Hinga Weze .

Wagize uti :’’ Si ubuhinzi gusa Hinga weze iduhugurira ahubwo inaduhugurira kugira ubwuzuzanye mu muryango .Nkatwe  byatumye twiteza imbere mu buhinzi bw’inyanya,wotameroni n’ibinyomoro, rwose ubu tumeze neza.

Madam MUKAMANA Laurence Umuyobozi wungirije  wa Hinga weze ,yavuze ko abantu bafasha ari abo mu cyaro gusa ,baba abagore cyangwa abagabo.

Yagize ati : ‘’Intego yihariye dufite, ni iyo gufasha abagore bo mu cyaro kugera kuri 62%.Tukabafasha mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse no gutunganya umusaruro uvamo ,kurinda ugera ku isoko. Hanyuma abari mu buhinzi  kandi, abagera kuri 80% bakagerwaho n’imirire myiza kuko dutanga n’amahugurwa atandukanye nko gukora igikoni  cy’umudugudu , tukanaboroza  inkoko’’.

Umuyobozi wungirije wa Hinga Weze Madamu MUKAMANA Laurence/atanga ikiganiro

Hakizimana Patrice uhagarariye USAID yavuze ko umunsi w’umugore wo mu cyaro ari umunsi mwiza wo gutekereza no kwibuka ku mugore wo mu cyaro .Yagize  ati : “Uyu munsi ni uw’agaciro gakomeye ku murimo w’umugore wo mu cyaro n’imibereho myiza y’abamukomokaho.Umugore wo mu cyaro ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umuryango we’’.
Yanasabye ko inzego z’ibanze , abikorera  n’imiryango iharanira iterambere ry’icyaro ari ngombwa gufatanya hagahuzwa imbaraga mu kuzamura umugore wo mu cyaro.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana MURENZI Jean Claude yashimye cyane  ubufatanye bw’akarere n’umushinga Hinga Weze,binyuze mu buhinzi buciritse, ko bizabafasha guteza imbere ubuhinzi, ndetse no kurwanya imirire mibi ,hakorwa uturima tw’igikoni hirya no hino mu karere.

 Mu turere 10 Umushinga USAID Hinga Weze ukoreramo , wiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro kurushaho kwiteza imbere mu bukungu, kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse  no kunoza imirire myiza . Igafasha imiryango y’abahinzi bato  bagera kuri 530.000.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *