July 27, 2024

SINO TRUK yemereye abashoferi kuzajya ibahugura mbere yo gutwara HOWO

0

Ubuyobozi bwa SINO TRUK mu Rwanda bwemereye abashoferi kuzajya bahabwa amahugurwa mbere yo gutwara imodoka zo mu bwoko bwa HOWO bivugwa ko zikora impanuka. Ni Nyuma y’aho uruganda SINO TRUK HOWO rusabwe n’abashoferi bo ubwabo ko bashyirirwaho ikigo cy’amahugurwa.

Ibi byasabwe mu birori byo gushyira hanze ubundi bwoko bushya bw’imodoka 2 za MAX , byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024 ku cyicaro cya SINO TRUK mu Rwanda giherere mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe.

Mr. Lan Junjie, Umuyobozi mukuru w’isoko rya Afurika muri SINO TRUK

Mr. Lan Junjie, Umuyobozi mukuru w’isoko rya Afurika muri SINO TRUK , avuga ko gutwara imodoka zo mu bwoko bwa HOWO bigoye ariko ngo bagiye gushyiraho ikigo cy’amahugurwa kubashoferi bazajya baba bagiye kuzitwara bwa mbere. Ati:” Tugiye gushyiraho ikigo cy’amahugurwa kubashoferi bazajya baba bagiye kuzitwara bwa mbere kugira basobanukirwe imikorere yazo”.

ashimangira ko imodoka zizajya zisohoka mu kindi kiciro zizaba zirimwo uburyo bwa Manual na Automatic kugira bijye birinda impanuka umushoferi n’imodoka ubwayo.

Steven Haguma, umuyobozi wa HAST Ltd, yasabye ko habaho ikigo cy’amahugurwa, Training Center)

Uwari uhagarariye abacuruzi mu iki gikorwa, Steven Haguma, umuyobozi wa HAST Ltd, Kampani ikora akazi ku gutwara ibintu ( transport) yavuze ko nk’umuntu ukoresha izi modoka cyane Kandi umaze imyaka ine akorana na SINO TRUK ko byaba byiza hashyizweho uburyo bwo guhugura abashoferi bagiye gutwara izi modoka za HOWO bwa mbere byabafasha kuzirwara neza.

Ati:” izi modoka zikundwa n’abantu benshi! bazikundira ko babonera hafi ibikoresho bisimbura ibyashaje ( spare parts) byoroshye bityo akaba ariyo mpamvu usanga abantu benshi bazikoresha. Rero nimba zikoreshwa n’abantu benshi turasaba ko abashoferi bazo bajya babanza guhugurwa ku mikorere yazo mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Haguma akomeza avuga ko yatangiye gukorana na SINO TRUK guhera mu mwaka wa 2020 Kandi ko abona nta kibazo ari naho yahereye ashima ko bonerewe garanti bahabwaga ku mudoka baguraga, Ati:” Mbere twahabwaga garanti y’amezi 3, ariko ubu tugiye kuzajya duhabwa garanti y’amezi 12 ( umwaka) bashobora no kongera bikagera ku myaka 2. Izikorere mu Rwanda batwemereye ko zizajya zihabwa umwaka 1 naho izambukiranya imipaka zigahabwa imyaka 2 “.

Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro

Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro, yavuze ko ari iby’agaciro kugira umushoramari nka SINO TRUK ko iyi Kampani ibafasha mu iterambere ry’akarere, umujyi wa Kigali n’igihugu muri Rusange.

Ati:” Twishimiye imodoka SINO TRUK izana mu Rwanda . Nibyiza ko Abanyarwanda bagiye kuzajya bahabwa Serivice nziza Kandi bakayibona hafi mu buryo byo kugura imodoka no kubona ibikoresho byazo. Ikindi kandi bizinjiriza igihugu imisoro byongerere ubushobozi akarere, umujyi wa Kigali n’igihugu “.

SINO TRUK ni ikigo cy’abashinwa cyashinzwe mu mwaka 1956, kikaba ari icya mbere mu gihugu cy’ubushinwa mu gukora imodoka zo mu bwoko bw’Amakamyo , kikaba icya 2 ku isi.

Umwanditsi: Mugenzi Napoleon

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *