July 27, 2024

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kirateguza abantu iby’imvura y’umuhindo.

0

Aimable GAHIGI umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), arateguza abantu ko imvura y’umuhindo igiye kugwa kugirango birinde  ingaruka zishobora guterwa n’ibiza kuko iyo utangiye hagwamo imvura irangwa n’umuyaga mwinshi.

Mu turere dutandukanye hirya no hino ,abayobozi batangiye gukangurira abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ,ko bakwimuka bakajya ahatabateza ibibazo. Hakaba ariho Aimable GAHIGI yatangaje ubu butumwa .

Aimable Gahigi, avuga ko mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, imyiteguro ikwiye kuba mbere y’uko imvura igwa ntibitegure ari uko yatangiye kugwa.  Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati :’’Buri muturage akwiye kwisuzuma akareba ko ahanyuraga amazi hatunganyijwe neza amazi akazabasha gutambuka  ‘’.

Yanongeyeho ko ndetse bakora ibishoboka bakazirinda  n’umuyaga mwinshi , ko bakwiye kwisuzuma niba uwo muyaga nta ngaruka uzabagiraho bakareba niba ibisenge byabo biziritse neza bakarinda amazu yabo  n’ay’abaturanyi babo.

Abaturage bibukijwe  ko n’ubwo ari igihe cy’impeshyi  bagomaba kwibuka ko irimo gushira kandi ikaba ihita ikurikirwa n’imvura, bikaba biri mu nshingano z’ibanze, kugira ngo buri wese amenye uko agomba gukora ngo atazahungabanywa n’ibiza byaterwa n’imvura igihe yagwira icyo aricyo cyose.

Uyu muyobozi wa Meteo Rwanda yavuze ko ubu irimo gutegura iteganyagihe ry’igihembwe cy’umuhindo rikazatangazwa ku wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023.

Mu miryango isaga 7000, irenga 4,200 yamaze kwimurwa, indi irenga 3,000 na yo ikaba irimo kwimurwa muri iyi minsi nk’uko iyi mibare yashyizwe hanze na Kigalitoday . Ibi bikaba byavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’umugi wa Kigali mu mirenge igiye itandukanye, mu gihe barebaga imiryango y’abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakareba ahandi bakodesha . Ababa bahafite amazu yabo bwite batuyemo haragenewe kubakwa no guturwa , bagafashwa kubona  ibyangombwa bakubaka bigendanye n’uko imiturire yaho imeze kugirango bature neza banarengera ubuzima bwabo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *