September 11, 2024

Iburasirazuba: Abaturiye Parike y’Akagera bagiye guhabwa miliyoni 800

0

Mu turere twa Nyagatare ,Kayonza ,Gatsibo,hari amafranga angana n’ibihumbi 800, agiye gushyirwa mu mishanga 26 y’abaturiye Pariki y’Akagera

Ni imwe mu mishinga myiza yatoranyijwe  muri buri karere , n’urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB , igera kuri 26, aho abaturiye Parike y’Akagera  kubera inyungu ziva mu bikorwa by’ubukerarugendo bagiye kugabanywa amafranga agera ku  ihumbi 800.

Utu tutere tuzagenda tugabanywa ayo mafranga mu buryo bukurikira : Akarere ka Nyagatare kazagenerwa agera kuri miriyon I 191, Kayonza igenerwe agera kuri miliyoni 54 naho  Gatsibo igenerwe miliyoni 90 .

Si imishinga yonyine aya mafaranga azakoreshwamo, ahubwo  azanakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo mu mirenge ihana imbibi na Pariki y’Akagera.

HATEGEKIMANA Fred ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, , yagarutse ku nyungu z’iri saranganya ry’aya mafranga  ,aho asobanura ko ari ni inyungu z’abaturage cyane, kuko akoreshwa mu mishanga ibafitiye akamaro, nko kubaka amashuri y’abana ndetse n’amavomo y’amazi ku hantu atageraga.

Yagize  :’’ Nk’umwaka ushize twubatse amavomo y’amazi ku hantu atari ari muri Karangazi, mu Murenge wa Rwimiyaga ho twubatsemo Irerero ryujuje ibisabwa byose , ibikorwa ni byiza, hari na koperative zikora ibikorwa by’ubworozi twateye inkunga tunaremera abaturage akazi.”

NTAMBARA John.

NTAMBARA John ,ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza,. Yasobanuye ko bagenera amafranga imishinga babona koko ibikwiye kandi uhuriweho n’abaturage benshi atari umuntu umwe umwe.

 Uyu munyamabanga yanasobanuye ko abaturage bamaze kubyishimira kubera ibikorwa remezo bagezwaho ,ndetse n’inkunga bahabwa ku rwunguko, none ubu basigaye ba bungabunga Pariki  babyibwirije, ahanugwanugwa ba rushimusi bagahita batanga amakuru byihuse.

ISHIMWE Fiston.

ISHIMWE Fiston ni Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki n’abaturage.Yavuze ko  iri saranganya ry’urwunguko ryatumye abahigaga inyamaswa muri Parike y’Akagera  bagabanutse cyane nk’uko yabitangarije Igihe.

Yagize  “ Nko mu 2010 habaga habonwa imitego igera 2900 muri Pariki ,ariko uyu munsi tubona imitego 25 kandi nabwo twizeye ko izagabanuka’’.

 Uyu mukozi yanavuze  ko mu mwaka umwe, banafataga  nk’abahigi bagera kuri 300 , ariko ubu bakaba batakirenga hagati ya 5-10. Kubera inyungu y’urwunguko baha abaturage akaba  abasaba kuguma babungabunga iyi Pariki  ndetse ko na Leta izakomeza kubaba hafi.

MBABAZI Marie Louise.

MBABAZI Marie Louise Umuyobozi muri RDB ushinzwe ibikorwa bihuza Pariki n’abaturage, yavuze ko nibura agera kuri  miliyari 3,7 Frw azatangwa ku mishinga y’abaturage baturiye Pariki zitandukanye zo hirya no hino mu Rwanda nk’urwunguko ruba rwavuye mu bikorwa by’ubukerarugendo, kandi bakazatera inkunga indi mishinga nyuma yo gukurikirana inyungu zavuyemo mu yabanje.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *