July 27, 2024

Kirehe: Abaturage barishimira ko begerejwe amazi meza

0

Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Butezi, Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, barishimira ko bahawe amazi meza azabarinda indwara ziterwa n’umwanda kuko ngo bavomaga amazi y’ibirohwa .


Mukanoheri Jacqueline,ni umwe mu baturage begerejwe amazi. Avuga ko amazi bahawe azatuma babaho neza kuko batazongera kurwara no kurwaza inzoka zo mu nda n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nkeya.

Yagize ati: “Twavomaga amazi mabi mu kagezi gatemba tukarwara inzoka zo munda n’abana bacu bakazahara, rimwe na rimwe ntibabashe kujya kwiga ariko kuba twahawe amazi meza bizadufasha cyane! Turayishimiye cyanee! Tugiye kubaho neza, tugire isuku n’isukura”


Ibi abihuza n’umuturanyi mugenzi we Mukandayisenda Dative, uvuga ko aya mazi begerejwe aziye igihe, kuko ngo mbere bavomaga mu kagezi gatemba aribyo ngo byashoraga kuba byabatera indwara zo mu nda, bigatuma bahora kwa muganga aho gukora ibikorwa bibateza imbere.
Yagize Ati:” Aya mazi aziye igihe! Agiye kudufasha gukomeza kwita ku isuku y’abana natwe ubwacu ,dusukura imyambaro yacu n’aho dutuye ndetse bikazanadufasha kwiteza imbere kuko tutazaba tugikoresha umwanya munini tujya kuvoma”.


Umuyobozi wa AYATEKE STAR Company, SEBIKWEKWE Cyprien , Kampani yagejeje aya mazi muri uyu murenge wa Gahara, isanzwe inavomera abaturage mu bice bitandukanye by’akarere ka Kirehe avuga ko kwegereza abaturage amazi meza bituma bagira ubuzima bwiza.


Enjeniyeri SEBIKWEKWE ashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutera inkunga ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage, aho yagize ati: “Turashimira Water Aid Japan yateye inkunga ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura twubatse muri uyu murenge wa Gahara kuko tutari kubyishoboza twenyine.

AYATEKE izakomeza kubisigasira kugirango bigirire akamaro abaturage n’abazabakomokaho barusheho kugira ubuzima bwiza.”


Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine MUKESHIMANA avuga ko bahisemo guha amazi abaturage bo mu murenge wa Gahara kuko babonye ko bayababaye cyane kandi banayakeneye. Yagize ati :” Intumbero ni uko buri wese abona amazi meza mu rwego rwo kurinda abaturage indwara ziterwa n’umwanda”.


Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, RANGIRA Bruno ,yasabye abacunga amavomo rusange gukora neza batanga serivisi nziza, yongeraho ko abatazabyubahiriza bazasimbuzwa.

Ati: “Twasabye abaturage ko bayafata neza, ariko tunasaba n’abacunga amavomo rusange gukora neza, amasaha menshi kugira ngo hatagira abaturage babura amazi. Tugiye gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana ko abaturage bahabwa amazi neza nidusanga bidakorwa neza Abahawe kuyacunga tuzabasimbuza abakora neza”.


Akarere ka Kirehe kageze kuri 72% mu kugeza amazi meza ku baturage. Muri uyu mushinga hubatswe umuyoboro ureshya: 19.069 km, Uzaha amazi abaturage 8,621 batuye mu Murenge wa Gahara. Ni Umushinga watwaye Amafaranga y’u Rwanda 612,544,418 .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *