July 27, 2024

HUYE:Urubyiruko rwimye ikimoteri akarere maze babyaza imishinga imyanda yagombaga kukijyanwamo.

0

Bamwe mu rubyiruko rubarizwa mu karere ka Huye , banze ko aka karere kagira ikimoteri cyo kumenwamo imyanda nk’uko no mu tundi turere bihaba, maze bibyariza imishinga  ibabyarira inyungu bakesha  imyanda iva I Huye .

Muri Youth Talks , bamwe mu rubyiruko rwishyize hamwe mu karere ka Huye bagaragaje ibyo bakora mu  ifumbire n’ibindi biva  mu myanda iboneka mu mujyi wa Huye. Uru rubyiruko rwashinze ikigo kitwa  ‘’GreenCare  Rwanda’’kikaba cyubatse  mu cyanya cy’inganda cya Huye kiri i Sovu, .Iki kigo gikora ifumbire y’imborera mu bishingwe bibora, maze ibitabora bigahabwa inganda bigakorwamo  ibindi bintu by’umumaro.

Umuyobozi wa GreenCare yavuze ko akarere ka Huye katagira ikimoteri, ko ahubwo kagira uruganda rutunganya imyanda . Yagize ati :” Hari ibigo bikusanya imyanda bikayituzanira”.Iyo imaze gutunganywa urwo ruganda ruyigurisha ku bahinzi hirya no hino mu Gihugu bakafumbira ibihingwa byabo”.

Mu biganiro by’urubyiruko byiswe YouthTalks byateguwe ku bufatanye bw’imiryango iharanira amahoro ya Interpeace , Never Again Rwanda hamwe na Aegis Trust , niho Twizeyimana yabimuritse.  

Iyo miryango ikaba yari igamije guhuza urubyiruko no kuganira ku iterambere n’amahoro arambye, binyuze mu kurengera ibidukikije.

 Ikigo cyitwa” Ivo”  cyashinzwe n’uwitwa Vania INEZA Odelice Ineza gikora imitako mu macupa y’inzoga, kikanakora imyenda yo kwambara ,yerekana ukuntu urubyiruko rwakumira ibishingwe   maze bikabyazwa umusaruro.

Yagize ati “Dukora amapantaro ku buryo bwiza , ushobora kuyambara iminsi ibiri ikurikiranye ari imwe kandi abantu bakabona atari ya yindi, kandi mu by’ukuri iba ari imwe. Dukora ku buryo uyambara uyu munsi , ejo ukayihinduriza ntibigaragare ukagirango ni amapantaro abiri atandukanye’’.Yasobanuye ko birimo inyungu  zo kugura imyenda micye wambara mu minsi myinshi.

Umwe mu miryango yahurije urubyiruko hamwe rufite gahunda yo kurengera ibidukikije ‘’Aegis Trust’’, uhangayikishijwe n’uko akenshi imishinga y’urubyiruko itaramba bayita bakigira mu bindi  aho kigirango bayirambemo banayibyaze inyungu mu buryo burambye.

Umuyobozi wa Interpeace, Frank Kayitare, avuga ko impamvu bahuje urubyiruko rufite imishinga y’iterambere irimo no kubungabunga ibidukikije, ari uburyo babonye bwo kubaka amahoro arambye.

Yagize ati “Imihindagurikire y’ibihe ihungabanya amahoro y’abaturage, murabizi neza ko  Rwanda hateye ibiza mu minsi yashize. Ibyo bibazo bituma abantu Babura amahoro. Niyo mpamvu twahurije hano urubyiruko kugira ngo turwibutse ingaruka zo kubura amahoro”.

Thomasa Mwesigye ni Komiseri mu Nama Nkuru y’Urubyiruko ushinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza, avuga ko hari amahirwe atandukanye yo guteza imbere imishinga y’Urubyiruko, nka gahunda yiswe Aguka, amarushanwa ya Youth Connect, Inteko z’Urubyiruko hamwe n’amamurikagurisha atandukanye.Akanongeraho ko ibiganiro bya YouthTalks ari ayandi mahirwe ngarukamwaka urubyiruko ruhawe, kugira rwimenyekanishe mu bikorwa byarwo no kibasha kuzamura ijwi mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Uru ruganda rwa GreenCare KigaliToDay ivuga ko batangira  ngo bari bane gusa , hari mu mwaka w’I 2016 ariko kuri ubu ngo bageze kuri 25. Mu myaka itanu iri imbere,  bakaba bateganya kwagura ibyo bakora bakava kuri toni ebyiri z’ifumbire bakora ku munsi bikagera kuri toni 5000 .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *