July 27, 2024

Urukingo rwa Virusi itera sida twatangiye gutangwa ku mugaragaro muri Afrika

0

Mu gihugu cya Zimbabwe niho ha mbere muri Afrika yose hatangijwe ku mugaragaro itangwa ry’urukingo rwa Virus itera Sida.

Mu gihe kingana n’amezi abiri , umuntu wese waba ufite ibyago byo kwandura virusi itera Sida akarufata azaba afite ubudahangarwa bwo kuba yayandura.

Gahunda y’uru rukingo ije kunganira ibinini byajyaga bifatwa, birinda kwandura Virusi itera Sida , bikaba biteganyijwe ko uru rukingo ruzayobokwa cyane n’abantu babaho bafite ibyago byo kuyandura.

Umuvuzi uzwi ku izina rya Dr Misheck Ruwende  yavuze ko iyi nkuru ari nziza.Yagize ati :’’Inkuru nziza.Kuri uyu munsi Zimbabwe yabaye iya mbere mu guhabwa inshinge zirinda virus itera Sida,ibi bikaba bitandukanye n’uburyo bw’ibinini umuntu yanywaga buri munsi, kuko uru rushinge ruzajya rutangwa inshuro imwe gusa mu gihe cy’amezi 2’’.

The Guardian mu bihe byashize yavuze ko WHO ishami ry’umuryango  w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko  uru rukingo rufite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bwa Virusi itera sida ku rugero rwa 79% ugereranyije n’ibinini byo kumira , ikaba ishyigikiye uru rukingo kuko ruzafasha mu guhangana na Virius itera Sida.

Hashize imyaka 41 Virus itera Sida ivumbuwe n’itsinda ry’abashashatsi b’abafaransa  aribo Francoise Barre Sinoussi, Jean Claude Chermann na Luc Montagnier  bo mu kigo kitwa Institut Pasteur.Abasaga miriyoni 40 ku isi ikaba imaze kubatwara ubuzima  ikaba yaratangajwe bwa mbere tariki ya 20 Gicurasi umwaka wa 1983 .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *