July 27, 2024

Musanze: Abatuye Kinigi na Nyange baravuga imyato SACOLA

0

Mu karere ka Musanze mu mirenge ya Kinigi na Nyange bahawe inzu ndetse n’amazi meza n’umuryango SACOLA. Bavuga ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza,bityo ibi bahawe bigiye kubafasha kwiteza imbere.

Ibi babigarutseho ubwo hatahwaga inzu 20 ndetse n’umuyoboro w’amazi meza ufite Ibirometero birenga 6 bavuga ko imibereho yabo igiye guhinduka kuko ba babonye intangiriro y’ubuzima bwiza.

Sekanyambo Jean Nepo ni umwe mu bahawe inzu yagize ati:” Inzu narindimo yari mbi cyane yubakishije ibiti, yarashaje ku buryo nabaga ryamye umuntu akaba yaca inyuma akankurura,Kandi nta n’imbaraga nari mfite zo kuyubaka.Umwe yirirwaga mu rugo undi akajya gukora kugirango batatwiba, none twese tugiye kujya dukinga tujye gukora maze iterambere ryiyongere.”

Mukangarambe Therese nawe yagize ati:” Twavomaga amazi ya Ruhurura inzoka zari zaratwishe,ariko ubungubu turagira ubuzima bwiza tubikesha kufuta amazi meza.”

Nsengiyumva Pierre Celestin ni Umuyobozi wa SACOLA yasabye abahawe ibikorwa remezo kubibungabunga ku girango bakomeze bagire ubuzima bwiza,Kandi banakomeza kubungabuga pariki y’ibirunga.

Mu ijambo rye yagize:” iyo abaturage babayeho neza ntibashobora kujya kwangiriza pariki y’ibirunga bajya gushakamo amazi ndetse n’imigano yo gusana amazu yabo,uyu munsi babonye amazu y’amatafari ntibashobora kujya kwangiza ibidukikije.”

Umuyobozi bw’ Akarere ka Musanze burashimira umufatanyabikorwa mukubafasha kwesa imihigo.

Uwanyirigira Clarise ni umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze yagize ati:” Ku bufatanye n’umuryango SACOLA mu kubakira abatishoboye biratuma akarere tugera ku kigero cya 80% ndetse andi asigaye amenshi ageze mu kigero cya nyuma ( finissage). Harateganwa ko mu kwezi kwa 7 tuzaba tuyataha turi kukigero %%, uyu muyoboro urafasha Ingo zigera kuri 800 kugirango babone amazi meza binadufashe kugera kukigero cya 90% bijyanye n’uburyo abakoresha amazi n’abayafite bihagaze.”

Ubwo hatahwaga inzu 5 zubakiwe abacitse ku icumu rya jenocide ya korewe abatutsi 1994, ndetse na 15 zubakiwe abatishoboye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage,umuyoboro w’amazi meza ufite Ibirometero bisaga 6,byubatswe na SACOLA,ibyokurya,ibiryamirwa bahawe mu miryango ni ibikorwa byatwaye asaga miliyoni 380 yamafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bishimiye inzu bubakiwe na SACOLA

Abaturage bishimiye ko bagiye kuzajya bavoma amazi meza
Bahawe ibiryamirwa n’ibyo kurya
Imwe mu nzu 20 zubakiwe Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hamwe n’abatishoboye
Byari ibyishimo bwo hatahwaga umuyoboro w’amazi ufite ibirometero bisaga 6

Yanditswe na Alice Umugiraneza

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *