Musanze: Muri Serivice yo kubaga abarwayi mu Ruhengeri habayemo impinduka zishimishije.
![](https://amahumbezinews.rw/wp-content/uploads/2024/03/gufungura-ibitaro-1024x576.jpg)
Nyuma yo kwakira ibyumba bishya bigera kuri bine ,mu bitaro bikuru bya Ruhengeri akanyamuneza ni kose, mu guhindura no gutanga serivise inoze kandi yihuse ku mbagwa .
Dr Muhire Philbert ni Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri ,avuga ko ku bufatanye na ‘’Operation smile’’, ibyumba bigiye kuzamura urwego rw’ibitaro, ubumenyi bw’abaganga ndetse n’abarwayi bakeneye serivisi yo kubagwa bakarushaho kwitabwaho.
![](https://amahumbezinews.rw/wp-content/uploads/2024/03/boss-wibitaro.jpg)
Yagize ati:”Mu by’ukuri ahantu twakoreraga tutarobona ibi byumba , hari hashaje .Bikaba rero byari imbogamizi mu mikorere ,mu mivurire,ku bakozi bahakorera ubwabo ndetse nta n’ubwo hari hisanzuye. Twari dufite ibyumba tubagiramo bigera kuri 3 gusa kandi bidafite ibikoresha bihagije.ubu rero dufite ibyumba 4 bifite ibikoresha bihagije.”
Yanavuze ko bari bafite ubushobozi budahagije mu kuvura uburwayi bubagwa ,ariko ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima abaganga bagiye kongerwa.
![](https://amahumbezinews.rw/wp-content/uploads/2024/03/abaganga-1024x1024.jpg)
Yagize ati:”Hari ubushobozi bw’abaganga batandukanye bagiye kuza bakajya bavurira ahangaha,Ministeri y’ubu zima ibirimo,turasaba abagana ibitaro ko nta kibazo hari serivise inoze tukaba twiteguye n okuyinoza kurushaho’’.
Goverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko kubufatanye na Operation smile ,gahunda yo kwagura ibitaro bikuru bya Ruhengeri,ikomeje nyuma y’uko serivisi za shiririji zibonye ahantu hagezweho ho kubagira .
Yagize ati:”Nk’intara y’Amajyaruguru kuba abarwayi bacu tutabonaga uko tubaha serivisi yo kubagwa tukabohereza I Kigali, none ubwo bufasha bukaba bugiye kujya babubonerwa hano ,ni ikintu cyo kwishimirwa.”
Akomeza avuga ko ikibazo cy’abaganga badahagije cyane batera ikinya .Yagize ati:”Ku bufatanye na Ministeri ibifite mu nshingano turimo gukora ubuvugizi ngo turebe ko abaganga bakiyongera. Umwihariko w’ibi bitaro n’uko bigiye kujya bifasha guhugura abandi baganga baturutse ku bindi bitaro, ibyo rero bizatuma tubona umubare wigiye hejuru w’abahanga mu byo kubaga.”
![](https://amahumbezinews.rw/wp-content/uploads/2024/03/Ibitaro-bya-Ruhengeri-1.jpg)
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri mbere yo kwakira inyubako ,izatangirwamo servisi yo kubaga (shiririza) hakirwaga abarwayi 6 ku munsi, kuko hari ibyumba 3 nabyo bidafite ibikoresho bihagije, aho kugeza ubu ibyumba 4 bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 15 ku munsi babagwa n’abaganga 3 gusa .Ikaba ari inyubako yuzuye itwaye asaga miliyoni 400 y’amafaranga y’u Rwanda.
Inkuru ya UMUGIRANEZA Alice