September 11, 2024

Urukiko rwumvise ubuhamya bugaragaza uruhare rwa Bomboko ku itangizwa rya jenoside mu Cyahafi

0

Kuri uyu wa kabiri I Bruxelles mu Bubirigi hakomereje urubanza ruregwamo NKUNDUWIMYE Emmanuel unazwi ku izina rya BOMBOKO ukekwaho ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi ndetse n’iby’intambara.

Umwe mu batangabuhamya ufite imyaka 57 akaba yari utuye muri Segiteri Cyahafi ubu ni mu  murenge wa Gitega,  yagarutse ku ruhare rwa NKUNDUWIMYE Emmanuel BOMBOKO ku munsi wo ku 14 Mata 1994 avuga ko wababereye mubi cyane. Abajijwe na Perezida w’urukiko  icyabaye kuri iyo tariki mu muryango we, yagize ati: “Amatariki ya mbere ntibyahise biba bibi, ahubwo itariki yatubereye mbi  cyane ari iya 14 Mata. Mu masaha yo ku manywa niho haje Georges RUTAGANDA wari Visi Perezida w’Interahamwe, aza ari kumwe na NKUNDUWIMYE Emmanuel batanga imbunda bavuga ko nta mututsi bashaka ko bongera kumva akiriho”. Uyu mutangabuhamya yakomeje kuvuga bahise babwira abo bahaye imbunda ko icyo bazashaka cyose bazakibona, harimo kubasura bakabazanira inzoga n’itabi. Batangiye  kwica abantu  harimo n’umuvandimwe w’uyu mutangabuhamya wahise wicwa, hanyuma abo bamaze kwica bose bakabaroha mu byobo byari munsi y’igaraji rya AMGAR.

Ibi yavuze ko yabyiboneye n’amaso ye kuko yari yihishe hafi nko muri metero icumi. Yongeyeho ko bashiki be bafashwe ku ngufu bagasambanyirizwa mu igaraji rya AMGAR, bavuga ko bashaka kumva uko abatutsi bamera. Ati “Iyo barangizaga kubasambanya bagendaga babyigamba tubyumva”. Aya mabwiriza uyu mutangabuhamya akavuga ko yatangwaga na RUTAGANDA Georges ndetse na BOMBOKO, hanyuma ababaga bamaze gufatwa ku ngufu bakicwa bakajugunywa muri bya byobo byari munsi ya AMGAR hamwe n’abandi benshi bishwe. Gusa avuga ko yabashije kubona imibiri ya bashiki be akayishyingura.

Yabajijwe niba yari asanzwe azi BOMBOKO, avuga ko yamubonye atanga imbunda yambaye ishati ya gisirikare yabaga agendana na  RUTAGANDA Georges. Uhagarariye inyungu z’abarokotse mu rukiko yagaragarije Urukiko ko umutangabuhamya yakurikiranye neza ibyabereye hariya havuzwe habereye ubwicanyi. Umushinjacyaha nawe yavuze ko igikwiye kumvikana ari uko umutangabuhamya yavuze ko interahamwe  n’abayobozi bazo bazihoraga hafi bakazizanira inzoga n’itabi ndetse akanongeraho ko bahabwaga ikindi gihembo cyo gusambayanya abatutsi mbere yo kubica  ngo bumve uko baryoha.

Mu rukiko kandi hasomewe ubundi buhamya bwanditse, aho umutangabuhamya uri muri Canada yanditse  avuga ko atigeze abona BOMBOKO ariko hari interahamwe yumvaga zivuga ko zabonanye nawe. Yagize ati: “Numvise bavuga ko Bomboko yahoranaga na Georges Rutaganda, haba mu nama no mu bikorwa byo kugenzura bariyeri”.

Mu byaha NKUNDUWIMYE Emmanuel akurikiranyweho mu cyahoze ari Cyahafi ubu akaba ari mu murenge wa Gitega, harimo ibyaha bya Genocide ndetse n’iby’intamabara. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 8 Mata bigateganywa ko ruzarangira mu kwezi kwa kamena 2024.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *