July 27, 2024

Abanyamakuru bateye ikirenge mu cya RUDASUMBWA bagabira inka imiryango icumi

0

Kuri uyu wa gatanu ubwo umuryango mugari w’abanyamakuru  wajyaga mu karere ka Ruhango, wateye ikirenge mu cya RUDASUMBWA maze  ugabira inka imiryango icumi y’abacitse ku icumu muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ibarizwa muri aka karere,  mu murenge wa Kabagari.

Uru ruzinduko rwitabiriwe na bamwe mu banyamakuru batandukanye   ARJ , RBA, PAX Press , bagiye mu karere ka Ruhango maze bagabira bamwe mu bacitse ku icumu bagera ku miryango icumi.

Abanyamakuru mu gikorwa cyo kwibuka no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abazize genocide rwa Kabagari

Iki gikorwa cyatangijwe ni kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu rwibutso rwa Kabagari ,  babwirwa amateka yaranze Kabagari mbere ya genocide no mu gihe cya Genocide ndetse na nyuma yayo, ndetse bagezwa no mu nzu y’amateka.

Nk’uko byagarutsweho ko abanyarwanda bagomba kwibuka biyubaka , abanyamakuru bifuje kugira abo baremera ,batanze inka icumi zihaka mu miryango icumi ya bamwe mu bacitse ku icumu muri uyu murenge wa Kabagari  mu rwego rwo kudaheranwa no kuguma kwiyubaka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango MUKANGENZI Alphonsine yagize ati : ‘’Igicaniro ntikikazime ;ni nayo mpamvu  twibutse  hakazamo na gahunda ya Girinka dushimira aba banyamakuru bateye ikirenge mu cya RUDASUMBWA NYAWE  ariwe mukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango

Yongeye ati :’’ Uwagabiye umuntu ntamwibagirwa aba banyamakuru ntitwabibagirwa kuko tugiranye igihango”.

Uwari uhagarariye umuryango mugari w’abanyamakuru MUNYENGANGO Diedonne Kennedy yagize ati :’’ Mu izina ry’umuryango mugari w’abanyamakuru twaje kwifatanya namwe .Twabwiwe amateka turanayerekwa.Twanze guheranwa n’agahinda turashaka kubaka u Rwanda, niyo mpamvu twazanye inka zo kuremera bamwe mu bacitse ku icumu , tunafatanya guharanira ko bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda”.

Umuyobozi w’umurenge wa Kabagari Emmanuel NTIVUGURUZWA yashimye igikorwa abanyamakuru bakoze maze agira ati :”Inka abanyamakuru bagabiye abacitse ku icumu ,ni igihango kitazibagirana mu baturage bo mu murenge wa Kabagari’’.

Umwe mu babyeyi bagabiwe inka n’akanyamuneza.

Imiryango icumi yashyikirijwe izi nka zihaka bishimye cyane bose , aho bahurizaga ku mpinduka biteze mu buzima bwabo   nyuma y’imyaka 30 ishize babuze ababo , kuko bagiye kongera kunywa amata ndetse bakabona n’ifumbire bakazabasha kweza bakiteza imbere. MUSABYIMANA Louise womuri uyu murenge akaba abarizwa mu kagari ka Munanira umudugudu wa Muremera ni umwe mu bagabiwe yagize  ati :”Turashimira Imana yabazanye na Perezida wacu Paul KAGAME watangije iyi gahunda  ya Girinka ,kuko tugiye kongera kunywa amata tutayasabye cyangwa ngo tugure akalitiro, ikindi cyiza tugiye kubona ifumbire maze duhinge tweze  tubashe kwiteza imbere‘’.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko baba barabiteguye neza ,abahabwa inka bateguzwa mbere bakubaka ibiraro ndetse bagategura n’ibyo zizajya zirya. Ikindi n’uko inka zitangwa zose ziba zihaka kandi abagabiwe iyo babyaje bagenda boroza abandi kuko baba bafite urutonde rw’abagomba  guhabwa inka  batazifite.

Uwagabiwe wahabwa inkuyo

Akarere  ka Ruhango gaherereye mu majyepfo y’ u Rwanda , gafite imirenge 9 utugari 59 ,Umurenge wa Kabagari ukaba ariwo wakorewemo iki gikorwa. Ku bufatanye n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge bashimye abanyamakuru bakoze iki gikorwa ko ari cyiza cyane,  kuko banabafashije kugabanya umubare  bw’abagomba kuzahabwa inka , banashimira  uruhare rwabo mu guharanira kubaka iterambere ry’abanyarwanda atari nk’aba mbere ya Genocide babibaga urwango .

Abanyamakuru bafotora inka mu rwuri babwirwa amazina yazo
Ibyishimo nyuma yo gushyikirizwa inka

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *