July 27, 2024

Umutangabuhamya yise NKUNDUWIMYE umwicanyi ruharwa

0

Kuri uyu wa kane i Bruxelles mu Bubiligi urubanza rwa NKUNDUWIMYE Emmanuel BOMBOKO rwakomeje, aho umwe mu batangabuhamya yamusobanuye nk’umwicanyi ruharwa.

Umwe mu batangabuhamya yavuze uko BOMBOKO uko yitwaraga mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi  mu mwaka w’i 1994, avuga ko yabaga mu ishyaka rya MRND akaba yarakundaga kugendana n’uwitwa Rutaganda, Kajuga na Zouzou. Uyu mutangabuhamya akaba agereranya BOMBOKO nk’umwe mubo bitaga abicanyi ruharwa. Yagize ati: “Jye Bomboko namushyira mu bo twita ‘’Escadron de la mort”. Umushinjacyaha amubajijwe aho iryo jambo ryaba ritandukaniye no kuba umuntu yari interahamwe, yavuze ko Escadron de la mort ari umutwe w’abicanyi babaga batoranyijwe mu kwica, mbese bari bashinzwe kwica abatutsi kandi bakabica nabi. Naho interahamwe nizo zakoraga amabariyeri nazo zikajya mu bitero zikanica ariko hakaba umutwe wihariye watojwe kwica abantu benshi kandi bakabica nabi.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe  abatutsi Bomboko yavuzwe cyane nk’umwe mu bicanyi bari ku isonga .

Mu bindi byagaragaye mu rubanza ni uko Bomboko avugwa n’abatangabuhamya benshi kuri bariyeri, abahagarariye inyungu z’abarokotse jenoside bagasaba urukiko ko rugomba kubiha agaciro ntibifatwe nk’ibihimbano. Undi mutangabuhamya w’imyaka 64 y’amavuko avuga ko nyuma y’uko indege igwa nk’uko avuga ko yari umututsi yahise yihisha. Indege ikigwa yihishe hafi ya RTLM ariko aza kubasha kugera muri mille collines aho benshi batekerezaga ko nibahihisha bahakirira.

Abajijwe abantu bakundaga kuhaza, yasubije ko yakundaga kuhabona Kajuga Robert, Rutaganda na Nkunduwimye. Akomeza avuga ko mukuru wa Kajuga yari yihishe muri iyo hotel kandi abo bose babaga bafite imbunda, akavuga ko yabonye Bomboko kuri iyo hotel inshuro zigera ku munani. Uku kugaragara kenshi kwa Nkunduwimye Emmanuel kandi kwagarutsweho na col Laurent RUTAYISIRE wari mu bajandarume bakuru. Uyu mujandarume mukuru avuga ko yaramubonye mu Kiyovu. Yagize ati: “Muzi mu Kiyovu aho we n’abandi bagabye igitero mu Kiyovu bashaka kwicayo umuryango nari nzi. Icyo gihe yari kumwe na Georges Rutaganda. Ariko nabashije kubatabara ntibabica”. Yakomeje avuga ko Bomboko yamubonye inshuro irenze imwe yambaye gisirikare.

Hagaragaye undi mutangabuhamya wagarutse ku bikorwa n’imyitwarire bya Bomboko bisobanura ukuntu yabaga yambaye imyenda ya gisirikare anafite imbunda yo mu bwoko bwa masotera na karacinikove agendana n’abayobozi b’Interahamwe akaba ari nawe watangaga uburenganzira bwo gukingura bariyeri no kuyinyuraho.

Umuryango Ibuka ishami ryo mu Bububiligi urashima uburyo icyo gihugu gitanga ubutabera ku bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Sagaga Ernest uyobora Ibuka muri icyo gihugu yagize ati: “Ni ibintu byiza kuko Ububiligi ni igihugu kiri mu bihugu bya mbere bifite umugambi wo gukurikirana abakoze genoside. Dutegereje icyo ubucamanza buzemeza kugirango abazize genocide ntibazibagirane ukuri kugakomeza kumenyekana”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *