September 11, 2024

Impuguke mu by’imitekerereze zemeje ko nta mpamvu yabuza Nkunduwimye kuburana

0

Kuri uyu wa gatatu urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa ibyaha bya jenoside rwakomeje aho ruri kubera i Buruseli mu Bubiligi, mu gitondo hakaba humviswe abatangabuhamya b’abashakashatsi bakaba n’impuguke mu mitekerereze yo mu mutwe.

Izi mpuguke mu by’imitekerereze zagaragarije Urukiko ko Nkunduwimye Emmanuel nta kibazo na kimwe afite mu mitekerereze cyamubuza gukomeza kuburana, kuko mu isuzuma bamukoreye bakurikije ibikorwa bye n’imvugo ze nta kibazo na kimwe babonyemo cyamubuza kuburana. Marc Golrteberg, impuguke mu mitekerereze yarahiye mbere yo kugira icyo avuga kuri Nkunduwimye, yavuze ko mu bushakashatsi yakoze yabonye nta kibazo umuburanyi afite cyamubuza kuburana.

Didier Chromphout, impuguke mu mitekerereze, we yemeza ko uyu muburanyi ari muzima kubera isuzuma ryo mu mutwe yakorewe, aho ibizamini byerekana ko nta kibazo na kimwe afite mu mutwe, haba mu mvugo n’inyurabwenge yakoresheje mu biganiro bagiranye nawe bikaba ari nabyo ashingiraho avuga ko nta kibazo cy’imitekerereze afite.

 Yagize ati: “Kuri jyewe nkurikije ibikorwa bye, mbona Emmanuel Nkunduwimye nta kibazo cy’imitekerereze yari afite cyihariye cyaba cyaratumye agira imyitwarire imuvugwaho’’.

Izi mpuguke mu by’imitekerereze zabajijwe n’inyangamugayo ndetse n’abahagarariye inyungu z’abarokotse niba ubwo bamukoreraga isuzuma nta bimenyetso bamubonyeho birimo nko kwivuguruza mu byo yasubizaga, basubijwe ko ntabyabayeho. Babajijwe niba atazagira ibindi bibazo bijyanye n’ihungabana kubera kwihisha igihe kinini , Didier abasubiza ko bishoboka ariko bidahita bigaragara, cyakora ngo hari bimwe yagiye yibagirwa kubera igihe kinini gishize.

Ibyaha Nkunduwimye akurikiranweho

Uru rubanza rwavuzwemo abatangabuhamya batandukanye , harimo umudamu w’imyaka 48 utavuzwe mu mazina kubera impamvu z’umutekano we, aho yabanje kurahirira ko ibyo agiye gutangamo ubuhamya aribyo nk’uko bigenda no ku bandi bose bagiye gutanga ubuhamya.

 Yagize ati: “Genocide yabaye mfite imyaka 18 nigaga muri APACOPE, ariko guhera 1990 ababyeyi banjye batangiye gutotezwa birakomeza kugeza aho indege yahanuwe kuri 7/4/1994 duterwa n’abasirikare baradusohora tugeze hanze tubonye umurambo w’umusore tubona ko ibyacu byarangiye, ari naho data na mama bahise barasirwa’’.

Mu rugendo rwe rurerure yavuzemo byinshi, yakomeje avuga ko yaje gutwarwa n’umuryango wa Sentama, nyuma bakaza kujyanwa gucumbikirwa kwa Photo MUSA bashakisha uko bagezwa muri Mille Collines. Abajijwe Interahamwe zari aho bari  kwa Photo Mussa niba hari abo yamenyemo, ati “Navuga nka Leopord, Petit ndetse BOMBOKO”. Abajijwe icyo yavuga kuri BOMBOKO, yavuze ko hari telefone yahagamagaye y’uwitwa Florence asaba ko Kajuga yamufasha kugera muri Mille collines, nyamara mu kanya gato ngo Nkunduwimye aza yigamba avuga ngo “kwa Florence byarangiye kandi bishwe n’abahanga. Abakuru babateraga ibyuma mu mutima abato mu majosi” kandi ngo akabivuga ubona yishimye.

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko ibindi amuziho ari amagambo mabi yo gushinyagura kandi ateye ubwoba ngo kandi akenshi yabaga yambaye imyenda ya gisirikare, yamubonye ngo inshuro zirenze 6. Abajijwe ku bijyanye no gufata ku ngufu, umutangabuhamya avuga ko yabyumvise ageze muri mille collines bavuga ko byaberaga mu igaraji rya Amgar ryari mu Gakinjiro bikanavugwa ko iryo garaji ryari irya BOMBOKO hakaba hari na bariyeri hafi yaryo.

Nkunduwimye Emmanuel yatangiye gukurikiranwa kuva mu Ukuboza 2006, akurikiranweho ibyaha akekwa kuba yarakoreye mu cyahoze ari Umurenge wa Cyahafi by’umwihariko ahari igaraji yitwa AMGAR. Biteganyijwe ko urubanza ruzagaragaramo abatangabuhamya 90, rukazapfundikirwa mu ntangiriro za Kamena 2024.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *