July 27, 2024

Perezida Kagame yahamagariye abantu kwitabira ibikorwa byubaka isi abagore n’abagabo bagahabwa amahirwe angana.

0

Perezida Paul Kagame aha ikaze abitabiriye ibirori.

Ku mugabane w’Afrika inama ya mbere y’abagore yateranye, maze yiga uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gukorerwa abagore n’abakobwa ryahagarara, kuko riri mu bibazo bikomeye bikomeje kubangamira ubuzima bwabo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu magambo yagejeje ku bitabiriye inama, yagize ati :”Tugomba kwihatira gukora ibintu mu bundi buryo, kandi twumva ko byihutirwa. Imihigo idakurikiwe n’ibikorwa, ntishobora gusohoza ibyo twasezeranye byo kubaka ejo hazaza heza, birangwa n’ubutabera n’iterambere mu bihe bizaza ”.

Yongeyeho kandi ko n’ubwo mu myaka ya vuba aha, hagaragaye bimwe mu bisubizo bifatika mu kuziba icyuho cyari hagati y’abategarugori n’abagabo, ariko, ku isi hose abagore bakomeje kwibasirwa n’akarengane mu buryo butandukanye.

Abari bitabiriye inama bagezwaho ijambo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yarongeye ati: “Muri iki gihe duhura n’ikibazo cy’ihungabana ry’ikirere ,hari amakimbirane ku isi , ibibazo by’ivangura ry’amoko, dufite n’bindi by’abaryamana bahuje ibitsina ku isi ,rero ibibazo ni byinshi ”.

Yavuze ko mu ngorane zitandukanye zose, abagore bafite byinshi bibagoye , bigomba gukemuka ,Cyane ko dufite amahirwe yo kuba twahuye na bashiki bacu n’abavandimwe kugira ngo tuganire hamwe ku ntambwe tugomba gutera. Umuyobozi mukuru w’umuryango w’abibumbye Sima Bahous, mu izina ry’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yavuze ko inama yabereye muri Afurika ku nshuro ya mbere ari ingenzi , ndetse ikaba yanabaye ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera.,Ukaba ari umwanya mwiza wo kwemeza ko umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore ugenda wiyongera.

Yagize ati: “Uyu ni umuryango munini w’abagore baharanira inyungu z’abagore ndetse n’abafatanyabikorwa bawo. Ni ukuri ni imbaraga zidahagarara. Turi hano kubera ko twemera imbaraga n’ingirakamaro by’uburinganire.Turi hano kandi kugira ngo twishime twubakiye ku rugendo rw’abagore, kugira ngo dushimire abamennye ibisenge by’ibirahure kandi bashushanye inzira yo kumenagura byinshi”.

Yagaragaje ko muri iki gihe hari ikibazo cyo kurwanya uburinganire n’uburenganzira bw’umugore n’abakobwa, gusubira inyuma mu burenganzira bw’ubuzima bw’imyororokere , kongera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura ndetse n’imiyoborere mibi yashinze imizi ”. Yasobanura ko ibyo byose bigomba gukemurwa byihutirwa.

WD2023 yashyizweho kuva yatangira gutanga ibitekerezo binyuze mu nama nyunguranabitekerezo n’itsinda ngishwanama rigizwe n’abarihagarariye babarirwa muri za 60 baturutse mu nzego zos.

60% by’abitabiriye bahagarariye imiryango iharanira uburinganire ,umugore n’imiryango mu majyepfo y’isi. WD2023 ifite insanganyamatsiko igira iti “Umwanya, Ubufatanye, ni igisubizo”. Igizwe n’inteko rusange 10, amasomo 75 ahurira hamwe, amahugurwa 12 yubaka ubumenyi, 11 yabanjirije inama, ibirori 200 byo kuruhande, ibibanza 240 byerekanwe, 55 Ibiganiro byisi yose, hamwe n’ibikorwa icyenda by’abafatanyabikorwa mu karere.

Iyi nama ihuza amajwi akomeye mu muryango w’abagore , kuva ku bakuru b’ibihugu kugeza ku barwanashyaka bo mu nzego z’ibanze n’urubyiruko, gushishikariza, guteza imbere ibiganiro, no kubakangurira hamwe kugira ngo bagere ku buringanire nyabwo .Abagore n’abakobwa bakagira uburenganzira bwabo n’icyubahiro bibakwiye. i Kigali mu minsi itatu iri imbere zhakazarebwa n’uko uburinganire bw’umugabo bwifashe muri Afurika.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *