July 27, 2024

Menya uko wakwirinda indwara zikunda kwibasira imyanya ndangagitsina y’abagore (Infection).

0

Abenshi mu bagore bakunda kuba biganirira uburyo bwo gusigasira ubwiza bwabo. Bagakunda kwivugira ku bijyanye n’amavuta yo kwisiga, uko bafata neza imisatsi yabo; ibyo barya kugirango  badahinduka imiterere yabo ( kuguma kuri taille), ariko ugasanga inshuro nyinshi badafata imwanya wo kuganira uburyo babungabunga ubuzima bw’ibitsina byabo .

 Umwe mu babyeyi waganiriye n’amahumbezinews.rw wanze ko izina rye ryavugwa , yavuze ko akunda kujya kwivuza indwara zikunda  kumufata mu mwanya we w’ibanga , bitari uko ayandura kuko yaciye inyuma umugabo we ,ko ahubwo abwiwe kenshi n’abaganga batandukanye ko ubwirinzi bwo mu myanya ye y’ibanga bwacitse intege, akaba ariyo mpamvu akunda kwishima mu gitsina kubera  uburyaryate .

Yagize ati :’’sinjya ngira agahenge karenze icyumweru kimwe ntarishimagura mu myanya yanjye y’ibanga. Iyo bimfashe njya kwa muganga bakampa imiti , nkayikoresha uko babimbwiye ngakira, ariko nka nyuma cy’icyumweru kimwe bikagaruka.Ubu mu rugo banciye mu gukarabira mu ibase abandi bogeramo kuko iyo nyikarabiyemo bihita bimfata. Kwa muganga bantegetse kwambara amakariso ari uko mbanje kuyatera ipasi nabyo ndabikora . Iyo ngiye  mu bwihererero ntabanje kwikorera isuku ubwanjye ngo menye uko nayikoreye nabwo mpita mbirwara.Mbese iyo nshaka agahenge nibura k’ibyumweru nka 2 cg 3 binsaba kwita kuri ibyo byose nkanita cyane no ku myitwarire yanjye yo mu buriri n’uwo twashakanye nkurikiza inama mba nahawe n’abaganga ni uko mbayeho’’.

Abahanga bavuga ko imyanya ndangagitsina y’umugore mizima yaremwe ku buryo mwo imbere hagamba kuba harimo ‘’Acide’’ harimo bagiteri zishinzwe gutuma hahoramo acide zirekura ibyo bita “acide lactique”izi zikaba zihafasha ko hatagira izindi bagiteri zishobora kuhangiza kuko zitahaba harimo izo acide.

Kurinda imyanya ndangagitsina y’umugore ni ukuyirinda ko hari icyakangiza acide zibamo by’umwimerere.Gukoresha isabune na jeli  bihindura cyane ubuzima bw’imyanya ngangagitsina  y’umugore  ,bityo bigatezamo uburwayi ‘’ Infection ‘’ ari nayo ndwara uriya mubyeyi bakunda kumusangamo kubera ko atigeze amenya uko yarinda imyanya ye y’ibanga. Yabwiye umunyamakuru ko kuva cyera mu bukumi bwe yiyogeshaga isabune mu gitsina akagezamo n’imbere cyane ngo yumva ko ariko kuhakorera neza isuku, bikamuviramo kutagira ubudahangarwa mu gitsina cye.

Icyo abaganga  babivugaho .

Abaganga bavura imyanya ndangagitsina (Genecologues) batanga inama ko gukoresha amazi meza y’akazuyazi ari uburyo bwiza bwo kuhakorera isuku , ariko hakaba na za Jeli zabugenewe zishobora gukoreshwa zifite ibyo bita PH n’ubundi izanzwe iboneka muri iyi myanya mu buryo bwa karemano , ntizigire icyo zakangiza.Aha twavuga nka V-Wash ndetse na LACTACY nk’uko bivugwa n’abo baganga, ariko nanone si byiza ko ukora isuku ugezamo imbere cyane.

Ibindi bishobora kwangiza ubuzima bw’imyanya ndangagitsina y’abagore.

Ihindagurika ry’imisemburo wa esitorojene ku mugore rituma habaho guhindagurika ku myanya y’imbere mu gitsina cy’umugore. Aha twavuga nko ku bagore bacuze , abatwite cg abari mu mihango.

Umugore urimo kunywa imiti yica mikorobe  nawe imyanya ndagitsina ye imbere hashobora kubamo ingaruka igahungabana kuko iyo miti yica mikorobe ntirobanura , na zimwe mu zifitiye umumaro umubiri harimo izirinda iyo myamya nazo zishobora gupfa.

Inama zitangwa n’abaganga batandukanye.

Gukorera isuku neza imyanya ndangagitsina y’abagore cg abakobwa, ni byiza gukoresha amazi y’akazuyazi nibura rimwe ku munsi , abafite ubushobozi bagakoresha jeli zabugenewe zavuzwe hejuru. Mu gihe cy’imihango ugakaraba kabiri ukoresheje ya mazi  meza y’akazuyazi ukanahindura ibyo wakoresheje nyuma ya buri masaha 4nibura.

Sibyiza gukubamo n’ibyogesho kuko bishobora kuba bibitse za mikorobe bikaba byakwanduza ,koresha intoki zonyine, wihanaguza isuwime yawe wenyine yumutse ukorera isuku nibura rimwe mu cyumweru kandi ikanikwa ku zuba buri nyuma yo kuyikoresha.

Kwihanagura cg gutawaza umaze kwituma ubikora uganisha inyuma  kuko bikurinda za mikorobe zava mu kibuno zikakujya mu gitsina .Kwitondera ubwiherero bwicarwaho ni ngombwa kuko ari indiri ya za mikorobe zakwanduza.Ni byiza kwambara amakariso akoze muri Coton kuko birinda mikorobe ziva mu gututubikana, zagutera indwara mu myanya ndangagitsina (infection). Hagomba kandi kwirindwa imyenda ihambiriye cyane itemerera umubiri guhumeka.

Dr RUNYANGE  Tharcisse( genecologue)yagize ati :”Kubera imiterere y’abagore, izi nama zose zatanzwe n’abaganga  batandukanye muziteho  munongereho kwibuka gukora isuku mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bizatuma imyanya yanyu igira ubwirinzi n’ubudahangarwa bwo kwandura infection bya hato na hato’’.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *