September 11, 2024

France:Umukinnyi w’umupira w’amaguru Paul Pogba hamwe n’umugore we bishimiye umwana wa gatatu.

0

Paul Pogba umukinnyi ukinira Juventus mu mwanya wo hagati , hamwe n’umugore bishimiye umwana wabo babyaye ku nshuro ya gatatu.

Ku rubuga rwe rwa Instagram , umukinnyi w’umufransa uzwi cyane Paul Pogba ,yasangije abafana be ibyishimo  abereka amafoto aryoheye amaso, hamwe n’umugore we  bibarutse umwana wa gatatu.

Mu gihe umugore we yari akiri ku gitanda cy’ibitaro aho yari amaze kwibarukira uwo mwana utavuzwe niba ari umuhungu cyangwa umukobwa , Paul Pogba yashimiye Imana maze ku rubuga rwe yandika ati :’’ALHamdullilah. Pogba mushyashya yahageze, rwose nishimiye umwamikazi wanjye Zulaypogba, ndishimye cyane cyaneee…!!! Ati ubu mbaye Papa wa batatu( Daddyofthree).

Paul Pogba yavutse tariki ya 15 Werurwe 1993 ni umukinnyi w’umunyamwuga w’ubufaransa  akaba akinira ikipe ya Juventus ku mwanya wo hagati. Amazina ye yose akaba yitwa Paul Labile Pogba akaba afite uburebure bwa metero 1,91 , akaba yari afite abana be babiri : Labile Shakur Pogba na Keyaan Zaahid Pogba .Kuri ubu hakaba hiyongereyeho na Pogba wa gatatu mushya.

source www.dailymail.co.uk

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *