July 27, 2024

Abanyeshuri bafite ubumuga bw’uruhu bakenera kwitabwaho byihariye .

0

OIPPA ni Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu, uvuga ko bamwe mu barimu bigishiriza mu mpande zitandukanye mu Rwanda batarasobanukirwa uburyo bafasha abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Kuri uyu wa Kane OIPPA yahurije hamwe abayobozi bahagarariye uburezi mu turere, kugira ngo baganirizwe ku buryo bwihariye bwo gufasha no kwigisha abana biga bafite ubumuga bw’uruhu.
Dr Nicodem HAKIZIMANA ni Umuyobozi w’ Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu (OIPPA), avuga ko bifuza ko abayobozi b’amashuri n’abarimu bakorera mu turere baherereyemo bagomba kuganirizwa ku buryo bwihariye bwo kwigisha no kwita ku mwana ufite ubumuga bw’uruhu.
Uyu muryango uvuga ko aba bana bahura n’imbogamizi zitandukanye mu masomo yabo, harimo nko kutabona neza ku kibaho mu masuzuma yabo , ndetse ukanasanga bareba ibyanditse ku mpapuro neza iyo bagiye kubazwa, bakanakenera kandi imyenda y’ishuri yihariye.
Dr Hakizimana yagize ati :Aba bana bakeneye kwicazwa mu myanya y’imbere mu ishuri mu kuborohereza kureba ku kibaho mu gihe cy’amasomo,ndetse bakanitabwaho nyuma y’amasomo kugirango bagendere ku murongo umwe na bagenzi babo.
Ikindi ku bijyanye no gusoma bajye babandikira ku mpapuro ibintu binini mbese inyuguti nini zisomeka kugirango babashe kuzisoma , naho ku myamabaro y’ishuri bakajya bemererwa kwambara amasahati y’amaboko maremare hanyuma n’abatabasha kureba neza kubera izuba bakemererwa kwambara ingofero.

Dr. Nicodeme Hakizimana yanagaragaje ko no mu miryango aba bana bavukamo batarabyumva neza .Ati “Imiryango baturukamo nayo ubwayo ntirumva neza ko abana bafite ubumuga bw’uruhu bagomba kwiga. Byakubitiraho rero n’uko kutumva kw’abarimu ko bagomba kubitaho by’umwihariko kugirango azigirire akamaro ndetse akagirire n’igihugu cye ,ugasanga ni ikibazo gikomeye.Asobanura ko bifuza ko ibyo bigomba guhinduka ,umwana ufite ubumga bw’uruhu iyo yitaweho agera aho ashaka kugera nk’abandi bose.

Abahagarariye uburezi mu turere bashimiye uyu muryango , maze bavuga ko nk’uko bari basanzwe bita byihariye ku bana bafite ubumuga muri gahunda z’uburezi budaheza, bagiye no kwita by’umwihariko ku bafite ubumuga bw’uruhu.
Ushinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’amasomero y’abakuze mu Karere ka Nyarugenge, NISHIMWE Asterie, avuga ko byari mu nshingano zabo gukurikirana by’umwihariko uburezi bw’abana bafite ubumuga, ariko ko ubu bagiye kurushaho kwita kuri aba bana bafite ubumuga bw’uruhu cyane, Banareba ko ntabahejejwe mu miryango yabo babujijwe kwiga , baganirize ababyeyi babo ko nabo bagomba kwiga .

Umuryango  Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA), uvuga ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ubu ubabarirwa mu 1,238.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *