July 27, 2024

Ubundi buryo bwatekwamo kawunga

0

Ibikoresho

Ifu y’ibigori, amata y’inshyushyu, amazi, umunyu n’igitunguru.

Uko bikorwa

Ufata amazi ukayacanira,  yamara kubira ukaba uyashyize muri telemosi kugira ngo adahor,  ku muntu ufite imbabura ebyiri si ngombwa telemosi. hakurikiraho kubiza inshyushyu nayo imaze gushya ikaba ishyizwe ku ruhande.

Hari uburyo bwinshi bwo guteka iri funguro kandi rikaryoha cyane, kuko hari n’abashobora gukoresha uburyo bwo kubanza gucamutsa amavuta, nyuma, utetse afata isafuriya akayishyiramo ya mazi yashyizwe iruhande, ayavanze n’amata. Ibyo bikorwa ku buryo bunganya igipimo.

kawunga itekwa mu buryo bunyuranye

Iyi fu ya kawunga irimo vitamine A na za vitamine B z’ubwoko bwinshi ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye, ishobora kuribwa na buri wese kandi agatangira kugira ubuzima bwiza nubwo nta mboga zihambaye yaba arisha umutsima wayo.

Uburisho

Isosi y’inyama, imboga, isombe, isosi y’ifi, dodo, ibishyimbo n’ibindi bitewe n’icyo umuntu akunda.

Igihozo Uwase Justine

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *