July 27, 2024

Sobanukirwa akamaro k’isupu iva mu magufa izwi nk’umufa

0

Abantu batari bacye mu gitondo usanga bashaka ahantu barya isupu cyangwa se umufa biva cyane mu magufa  y’amatungo yabazwe , kubera uburyo uryoha ariko bamwe batanasobanukiwe akamaro kabyo.

Umufa cyangwa se isupu iva mu magufa abenshi bakunda gufungura mu gitondo cyangwa iyo barwaye mu gihe ibindi biryo byabananiye, ni imwe mu masupu agira intungamubiri .Twavugamo nka porotoyine cyane cyane ndetse na collagen  ifasha abafite imirire mibi kuba bayivamo .

Wakwibaza uburyo uwo mufa utegurwa

Abatabizi umufa uboneka iyo bafashe amagufa y’inka , ihene cyangwa  se inkoko, abenshi bazi ku izina ry’imifupa ukabishyira mu isafuriya maze ugakatiramo ibirungo ugatereka ku mbabura cyangwa ku mashyiga ukabicanira umwanya bikabira.

Iyo biri kubira ubushakashatsi buvuga ko ya misokoro iba iri mu magufa igira imyunyu ngugu,  ndetse na za ntungamubiri twavuze hejuru bikajya muri ya mazi wabitesemo bikabyara isupu cyangwa umufa , bifitiye akamaro kanini umubiri ku babirya.

Nk’uko urubuga Wholeself nutritionist  rwa Dr Caroline Young umuhanga mu mbonezamirire  rwatangarije  urubuga eatingwell rwandika ku ndyo n’imirire, yashyize hanze intungamubiri ziva muri uyu mufa , nka  manyeziyumu (magnesium ),Karisiyumu ( calcium), Fosufore (phosphor) Sodiyumu (sodium ) ndetse na potasiyumu , zikaba ari intungamubiri zikenerwa cyane mu buzima bwa muntu , bimufasha guhangana n’ubwivumbure  ( inflammation )bwa zimwe mu ngingo zigize imibiri yacu ndetse bikaba binakomeza amagufa n’amenyo.

Iyi myunyu ngugu kandi igira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umutima n’urwungano rw’ubwonko (nervous system) no gukora neza kw’imikaya.

Abatabasha kubona amata yo guha abana , babwirwa ko bashobora kwifashisha umufa  kuko utuma abana bakura neza ari nayo mpamvu nyamukuru abana bawugaburirwa.

Iyo usomye mu kinyamakuru umutihealth basobanura ko   ku igufa hariho  agace kitwa Cartilage hejuru kaba koroshye, ku buryo iyo umuntu akarya kaba gakocagurika. Kabonekamo intungamubiri z’ingenzi chondrotoin na glucosamine (ubusanzwe zikoreshwa n’ubundi mu miti yo kugabanya kubyimbirwa amagufa, arthritis no kuribwa mu ngingo). Aka gace mu mufa gafasha cyane mu kurinda gusaza kw’amagufa, no kurinda indwara ya arthritis (rheumatoid arthritis).

Mu igufa kandi habonekamo Collage ,proteyine y’ingenzi iboneka mu ngingo n’uturemangingo twose. Ifasha cyane mu ruteranyirizo rw’amagufa, mu gukuza umusatsi, uruhu ndetse n’inzara. Ni ingenzi cyane ku mubiri ku buryo uzasanga no muri farumasi zitandukanye inyongera za collagen zigurishwa cyane.

Umufa ukize cyane kuri iyi proteyine. Uko uwuteka cyane, ni ko collagen igenda iva mu magufa igahinduka gelatin (ifasha kwinjiza proteyine wariye mu buryo bworoshye kandi bwihuse).

Ikizakubwira ko umufa wawe urimo gelatin ihagije, nuko iyo uhoze ubona ufashe cyane. Mu gihe ukonja ugakomeza kuba amazi, uba wakoresheje amazi menshi  cyangwa utawutetse neza ngo ushye neza.

 Iyi gelatin iba irimo urugero ruri hejuru rwa amino acids; glycine na proline.Ibi byose bikaba bifite akamaro kanini mu guteranya imikaya (nko mu gihe wacitse igisebe),kuyisana no gutuma ikura ndetse bikanafasha  kugira uruhu rwiza no gucagagura porot zindi zifashishwa mu kurema uturemangingo dushyashya  ndetse ikanafasha imbere mu mara gukomera ntihagire ibiyinjiramo cyangwa bisohoke kuko akomeye.

Umutihealth uvuga ko umufa ari ingirakamaro mu buzima kubera imyunyu ngugu ibamo ndetse n’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Abantu bagirwa inama yo gukunda gukoresha umufa kuko utanahenda uva mu magufa y’inyamaswa zavuzwe ,gusa icyangombwa ni uko ziba zariye ibyatsi. Uyu mufa ushobora kuwusimbuza amazi, mu gihe urimo guteka aho kongera amazi mu ifunguro ukawongeramo ukaba ariwo ukoresha  .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *