September 11, 2024

Ubunyobwa tugiye kuvuga hano ni ubwitwa arachides mu gifaransa, bukitwa peanuts mu cyongereza. Gusa hariho ibindi byitwa ubunyobwa nka cashew nuts, almonds n’ utundi kandi intungamubiri zirimo inyinshi bizihuriraho. Buribwa bukaranze, wabukoramo isupu, ndetse hari n’ababuhekenya ari bubisi.

Akamaro k’ubunyobwa ku buzima

  • Ni isoko ya za aside zo mu bwoko bwa omega-3. Muri zo twavuga linoleic acid, alpha-linoleic acid, eicosapentaneonic acid, n’izindi. Izi aside zose zizwiho kurinda kubyimbirwa no kuribwa, kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima, kanseri y’amabere, iy’amara ndetse na kanseri ya prostate, izi aside kandi zinarinda rubagimpande, ibisazi (Schizophrenia), ndetse no kwibagirwa cyane (Alzheimer’s disease), no kudatuza.
  • Ubunyobwa bukaranze ni isoko nziza ya zinc. Uyu mwunyungugu ugirira akamaro abagabo n’abagore nubwo akamaro kayo kaboneka cyane ku bagore kurenza abagabo. Zinc ifasha umubiri kwirinda ibyuririzi n’izindi mikorobe zibasira umubiri, mu gukorwa kwa DNA na RNA, mu gutuma twumva uburyohe, gukira kw’ibisebe no mu gukura k’urusoro mu nda, zinc inafasha kandi mu mikorere y’imisemburo igenga imyororokere (ubanza ariyo mpamvu bavuga ko ubunyobwa bwongera amasohoro), ikindi kandi ifasha urwagashya mu gukora no kurekura insulin. 
  • Ubunyobwa bubonekamo manganeze. Iyi izwiho gufasha umubiri mu gusohora imyanda no kurinda umubiri kuba wakangizwa n’uburozi buzanwa n’iyo myanda.
  • Ni isoko ya za flavonoids zitandukanye. Muri zo harimo cryptoxanthin, carotene, lutein, resveratrol n’izindi. Izi zose zizwiho kurinda no kurwanya kanseri, indwara z’umutima, indwara ya Alzheimer, n’indwara y’imitsi . Binarinda kandi ubwandu bwaterwa na bagiteri n’imiyege.
  • Ubunyobwa bukize k’umuringa. Umuringa ni ingenzi cyane mu ikorwa ry’amaraso, na collagene; iyi ikaba poroteyine y’ingenzi mu gusana umubiri.

Icyitonderwa

Hari abantu bagira ubwivumbure ku bunyobwa n’ibibukomokaho. Ubwo bwivumbure ahanini buza nyuma y’akanya gato baburiye.

Niba nyuma yo kuburya ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga:

  • ibicurane bitunguranye
  • Kwishimagura, kubyimbirwa no gutukura aho wishimye
  • Kokera ku munwa no mu muhogo
  • Impiswi, kuribwa mu nda, isesemi no kuruka
  • Guhumeka insigane

Bitewe nuko bushobora kumutera ubwivumbure si byiza kubuha umwana utarageza umwaka avutse.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *