July 27, 2024

U Rwanda rwemeje imyanzuro ikomeye izarufasha guhangana n’indege z’intambara z’Ingabo za RDC (FARDC)

0

Mw’ ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyizehaze itangazo ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga yose ko yamaze gufata ingamba zo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), mu gihe zaba zirugabyeho ibitero nk’uko byakunzwe gutangazwa na bamwe mu bayobozi b’iki gihugu cya Kongo.

Leta y’u Rwanda ishyizehaze ibi nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iki gihugu cya Kongo bakunze kwigamba ko bateganya kugaba ibitero ku Rwanda, mbere yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Iy’imigambi si Perezida Tshisekedi watangaje ko afite gusa kuko n’imigambi ahuriyeho na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu gihe RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kongo, n’u Burundi bushinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste

Nyuma y’iminsi aba baperezida b’Ibihugu bavuga iyi migambi mibi bafite ku Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko itazajenjekera amagambo ya Tshisekedi, ndetse ko yamaze gufata ingamba zirimo izo kugura intwaro zirinda ikirere ndetse n’izo guhanura drones ziri mubwoko bwa CH-4 RDC yaguze mu Bushinwa.

Rukundo Alex

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Abayobozi n’aba gisirikare bo muri RDC harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwema kuvuga ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi buriho. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, ari na yo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.”

U Rwanda rwavuze ingamba rwafashe harimo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cyarwo no gucungira hafi ibindi bikorwa bya gisirikare byo ku rundi ruhande nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ubusugire bw’ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’intambara za Congo.

Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko mu minsi ishize Kinshasa yongereye Ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ikanatangiza ibitero simusiga k’umutwe M23 ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse u Rwanda ruvuga ko ruhangayikishijwe n’uko iki gihugu gikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi hanyuma amahanga akabirebera ntagire icyo abikoraho cyagwa abivugaho.

Muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yongeye kuvuga ko ifite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusugire byarwo, igihe cyise bashaka kuruhungabanya bikigaragara ndetse ko izakora ibishoboka byose igasigasira umutekano w’Abaturarwanda.

Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *