July 27, 2024

Ibyemejwe Mu inama yahuriyemo abakuru b’ibihugu harimo Perezida wa Congo Tshisekedi arikumwe namugeziwe Paul Kagame Perezida w’URWANDA

0

Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yahuriye mu nama na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabereye i Addis-Abeba ku Cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia.

Aba perezida b’Ibihugu bitabiriye Inteko Rusange isanzwe ya 37 y’uyu Muryango. n’inama yateguwe ikana yoborwa na Perezida wa Angola, Joao Lourenco usanzwe ari umuhuza mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nama yitabiriwe n’abandi baperezida b’ibihugu bitandukanye harimo nka Perezida William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, João Louren ço wa Angola wari uyiyoboye, ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat. Itangazo ryasohowe na Perezidansi y’u Rwanda, rigira riti “Iyi nama yari igamije gushakira hamwe umuti w’bibazo by’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo imiyoborere mibi, irondabwoko ndetse n’ibikorwa by’ihohoterwa.”Ubwo iyi nama yatangiraga Perezida wa Angola, João Lourenco yavuze ko icyo igamije nyamukuru ari ugushakira hamwe uburyo bwose intamabara ihanganishije FARDC na M23

ihagarara, kandi hakabaho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC. Ati “Hagomba no kurebwa inzira z’ibiganiro bihuza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Tshisekedi kuko b’ibibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego.” Perezida Tshisekedi wakunze gushinja igihugu cy’uRwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye, yongeye kuvugira muri iyi nama nk’uko tubikesha Perezidansi y’igihugu cye cya Congo. Yagize iti “Iyi nama yaganiriye ku kongera kubura ibiganiro byubaka kandi by’ubwiyunge hagati ya RDC n’u Rwanda, guhagarika imirwano byihuse ndetse n’uko M23 yava mu bice yafashe, hagatangizwa uburyo bushya bwo gusubiza uyu mutwe.”Iyi nama ibaye nyuma y’uko imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yafashe indintera ikomeye kuko FARDC imaze kwiyambaza izindi ngabo zitandukanye zirimo ingabo z’u Brundi ndetse n’iza SADC n’indi mitwe yitwaje intwaro harimo Wazalendo na FDLR. Icyakora n’ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ntaho ihuriye n’ibyo ishinjwa ariko ivuga ko ruzakora ibishoboka byose kugirango rukomeze kwirindira umutekano w’Abaturarwanda.

Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *