July 27, 2024

Intambara y’umutwe M23 n’uruhande rwa leta ya Congo (FARDC) yakomeje

0

Mu burasirazuba bwa Congo hasubukuwe imirwano mu duce dukikije Bweremana uyu munsi taliki ya 20 Gashyantare.

Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 20 Gashyantare, imirwano mishya yadutse hagati y’inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo hafi ya Bweremana, mu gice cya Bahunde muri Masisi (Kivu y’Amajyaruguru).

Ninyuma y’uko ejo taliki 18 gashyantare 2024 Wazalendo yakozanyijeho n’ingabobo za leta ya congo (Fardc) bakicana kuruhande rwa leta ya Congo hafpuye abasirikare batatu(3) mugihe kuruhande rwa Wazalendo hafpuye babiri (2) kugeza nanubu ntacyo leta ya Congo irabitangazaho.Imirwano yatangiye saa moya za mugitondo . Yibanze ku misozi ya Ndumba hafi ya Nyamubingwa (km 3 uvuye i Bweremana) na Kashungamutwe hafi ya Kabase (7km uvuye Bweremana ).

Wazalendo, n’abarwanyi bafatanyije na leta ya Congo ngo biyemeje kwirukanira umutwe wa M23 kure hashoboka no gufungura inzira ijya i Shasha yari yarafuzwe. Mu minsi mike ishize, indi mirwano yahanganishije impande zombi muri ako gace ntihagira uruhande rumwe rutsinda urundi.

Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *