July 27, 2024

Inama ngarukagihembwe ya Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yateranye ifata imyanzuro

0

Tariki ya 21 Gashyantare 2024, komite ishinzwe politike y’ifaranga yateranye kugira ngo ifate umwanzuro ku gipimo cy’inyungu fatizo Banki nkuru y’u RWANDA (BNR) izagenderaho mu mezi atatu ari imbere.


Nk’uko byari byagaragajwe n’iteganyamibare mu nama ya komite ishinzwe politike y’ifaranga yateranye mu Gushyingo 2023, umumvuduko w’izamuka ry’ibiciro waragabanutse usubira mu mbago BNR igenderaho mu Ukuboza 2023, Ibi byatewe n’umusaruro mwiza w’ubuhinzi, izamurwa ry’igipimo cy’inyungu fatizo ku isoko mpuzamahanga.


Muri uyu mwaka wa 2024, byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaguma mu mbago BNR igenderaho hagati ya2 %na 8% ukaba hafi ya 5 % mu buryo bw’impuzandengo. Gusa hari inzitizi zishobora gutuma iri teganyamibare ritagerwaho kuko harimo amakimbirane yo mu rwego rwa politike , nk’intambara yo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati hamwe n’imbogamizi z’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa binyura mu nyanja.


Ishigiye ku iteganyamibare ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, hagendewe no ku mbogaminzi zavuzwe haruguru, mu rwego rwo kugumisha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku kigero kiboneye mu buryo burambye, Komite ishinzwe politike y’ifaranga yahisemo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR kuri 7.5 %.


Mu mwaka wa 2024, hitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaguma mu mbago BNR igenderaho, hafi ya 5%. Ibi bizaturuka ku musaruro mwiza w’igihembwe cy’ihinga 2024 A, isubira mu buryo ryitezwe ku musaruro w’ubuhinzi ingamba za politike y’ifaranga hamwe n’ingamba za Goverinoma zigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ndetse n’ingabanuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga.


John RWANGOMBWA avugako ubukungu bw’ u RWANDA bukomeje kwitwara neza, byitezwe ko umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu uzakomeza kwiyogera ku kigero cyo hejuru cyane mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka 2023, nk’uko byageze mu bihembwe bitatu bya mbere aho umusaruro wazamutse ku mpuzandengo 7.5%.


Ni mu mugihe igihembwe cya kane cy’umwaka wa 2023, agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kagabanutseho 8.7 % , bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku musaruro w’ikawa n’icyayi. Ku rundi ruhande ibitumizwa mu mahanga byagabanutseho 0.2% biturutse ku igabanuka ry’ibikomoka ku ngufu nka peteroli.


Ku isoko ry’ivunjisha, agaciro k’ifaranga karagabanutse bitewe n’ukwaguka kw’icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga , no kwiyogera kw’igaciro cy’idolari ry’Amerika ku mpamvu z’izamuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki nkuru ya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika. Umwaka wa 2023 warangiye, agaciro k’ifaranga kagabanutseho 18.05% ugereranyije n’idorali ry’Amerika. N’ubwo bimeze gutyo, mu mpera z’Umaka wa 2023, u RWANDA rwari rufite ubwizigame mu madovioze ahagije ya tumiza hanze ibicuruzwa na serivisi mu gihe cy’amezi 4.4.


Mu buryo bw’impuzandengo , inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho yarazamutse igera ku 8.25 % mu gihembwe cya kane 2023, ivuye kuri 6.84% mu gihembwe cya kane 2022, bijyanye n’izamuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR byoge kandi, inyungu ku mpapuro mpeshamwenda za Leta n’inyungu ku mafaranga abitswa.


Hashingiye ku iteganya mibare ku izamuka ry’ibiciro n’imbogamizi zagaragajwe, Komite ishinzwe Politike y’ifaranga yagumishije inyungu fatizo ya BNR kuri 7.5%. Komite ya Politike y’ifaranga yiyemeje gukora ibishoboka izamuka ry’ibiciro rigume mu mbago ngenderwaho hagati ya 2 na 8 % no gukurikiranira hafi uko ubukungu bwifashe.

Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *