July 27, 2024

Karongi: Umusaza w’imyaka 62 wasazwe mu mugezi yapfuye bivugwa ko yishwe

0

Umusaza w’imyaka 62 wo mu Karere ka Karongi, bamusaze mu mugezi yapfuye aho bivugwa ko yaba yishwe n’ibisambo.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu Mudugudu w’Inyambo, Akagari ka Gisiza mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, ku wa 25 Gashyantare 2024.
Isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri iki cyumweru , nibwo uyu musaza wabanaga n’umugore we n’abana be mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano uherereye mu mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Mukimba, bamusaze mu mugezi wa Ruyove yapfuye.
Uwo murambo wabonywe n’abashumba bari baragiye hafi aho nibwo, bahise bahamagara abarinda icyayi nabo babibonye bahamagara ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque, yabwiye AMAHUMBEZINEWS ko ubuyobozi bukimenya aya makuru bwahise buyatangariza inzego zibishinzwe, nazo zihita zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane uwihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musaza wari utunzwe no kuboha ibitebo n’intara.
Umubiri y’umusaza wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Kibuye kugirango ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *