July 27, 2024

Sobanukirwa uburyo umuvuduko ukabije w’amaraso wakwica bucece nta kimenyetso kihariye wagize.

0

Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ni indwara ifata umuntu bucece ikagera ubwo imuzahaza atabimenye. Mu yandi magambo ni indwara yica bucece kuko nta kimenyetso cyihariye iba yagaragaje.

Uburyo busanzwe bukoreshwa  kwa muganga buhari, ni ubwo kuyisuzuma ukoresheje akamashini gapima umuvuduko w’amaraso.       

Ariko hari ibimenyesto byatuma ukeka ko uyifite ukihutira kujya kwa  muganga:

*. Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yose, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacecetse.

*. Kuribwa umutwe biri kumwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

*. Kutareba  neza: Umuntu akumva afite isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.

*. Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umuvuduko w’amaraso wazamutse.

*. Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru).

Iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso iri mu zihangayikishije Isi cyane. OMS itangaza ko abantu miliyari 1.28 bari hagati y’inyaka 30 na 79 barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ko 2/3 byabo ari ababa mu bihugu bikennye n’ibiciriritse. Iyi ndwara  kandi ni imwe mu za mbere zica abantu imburagihe, cyangwa  zikabacyenyura ku isi.

Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora kwirindwa .

1. Gukora imyitozo ngororamubiri.
2. Kurya ifunguro riboneye ririmo imboga n’imbuto.
3. Kugabanya inzoga cyangwa ibisindisha no kwirinda kunywa itabi.

Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni120/80 cg 12/8aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nkasystole/diastole). Iyo rero icyo gipimo cyarenze140/90 cg 14/9biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko nk’uko JNews ibivuga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *