September 11, 2024

NYAGATARE : Abaturage barasabwa kuzamura imyumvire mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ubusinzi.

0
Ku gasima bamwe bo muri Gatebe ya 1 n’iya 2 binywera inzoga za wikendi.

Muri  za wikendi( week end) abantu benshi bakunda gusohoka no gutembera , bamwe bakajya no kwifatira agacupa. Mu masaha y’umugoroba yo kuri iki cyumweru umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yagiye mu kabari  gaherereye   mu  kagari ka kirebe umudugudu wa Gatebe ya mbere ahazwi ku izina ryo ku Gasima ,ashaka amakuru ku bijyanye n’impamvu z’ubusinzi n’ingaruka zabwo ku iterambere ry’abaturage ,maze abasaba kwicarana  nabo barabimwemerera dore ko yagize amahirwe abari bahahuriye baturukaga mu midugudu 2 (gatebe ya mbere na Gatebe ya kabiri). Umwe muri bo niwe wanywaga fanta , abandi  banywaga inzoga zizwi ku izina ry’icyuma naho abandi banywa izizwi nka za rufuro  .   

Uko amasaha yagiye yicuma ,ibiganiro byagiye byiyongera aho buri wese wabonaga atanga ibitekerezo bye. Aganira nabo ,Umunyamakuru abona ko batangiye kuvugisha ukuri kurusha uko yari yabasanze akihagera , yagiye ababarizamo ibyo yari akeneye kumenya, mu rwego rw’akazi ,ku mpamvu itera ubusinzi n’ingaruka bugira  ku iterambere by’umuturage  . Dore amwe mu magambo bamwe muri bo bagiye bavuga :”agacupa ni keza gatuma umuntu yishima;mu kabari abenshi bahakura akazi barangiwe n’abo bari gusangira kubera ko baba  babishimiye ;abandi :n’iyo ukabonye bakaguhemba  uragaruka ukayanywera , abandi bati bituma umuntu adatekereza ibimutesha umutwe, bivura stress, bihuza abantu, kunywa inzoga ugasinda bikaba byagusubiza inyuma mu iterambere cyangwa byaguteza imbere ,biterwa n’aho wayinywereye n’abo musangira, undi yongeraho ko ngo n’ubwonko bw’umuntu bubigiramo urahare ….”. (Amazina yabo ntabwo yavuzwe kubera umutekano wa buri wese).

Umunyamakuru yagize amatsiko yo kumenya impamvu banywa ibitandukanye ,abanywa ibyuma ugasanga aribo basinda vuba  , bamwe muri bo bamusubiza ko gusinda biterwa n’impamvu zitandukanye; harimo kutagira akazi, kugira amafaranga macye kandi ushaka gusinda , abandi ngo nizo bamenyereye kuko mbere binyweraga za Kanyanga n’udushashi byavaga mu bihugu by’abaturanyi none barabiciye.Babajijwe ingaruka bigira ku iterambere, icyakora abenshi muri bo bahurije ko inzoga zibarya amafaranga kuko ngo akenshi bananywa nyinshi batabiteguye.Mu kinyabupfura kinshi umunyamakuru yarabasezeye abemerera kuzagaruka kubasura maze aramanuka ajya mu baturage batari mu kabari.

UWANTEGE wagizweho ingaruka z’ubusinzi bw’uwo bashakanye ,ubu ntibakibana.

UWANTEGE Angelique ni umwe mu bagizweho ingaruka zavuye ku businzi bw’uwo bashakanye. Uyu mubyeyi ubarizwa mu  mudugudu wa Gatebe ya mbere, yagize ati :’’Ibi byambayeho ;nta gitekerezo kindi cyabaga mu mugabo wanjye ukeretse icyo kunywa inzoga agahora yasinze, ubundi akaza aduhondagura n’abana , mu rugo hahoraga induru ,ugasanga abaturanyi twababujije umutekano. Narahingaga n’utwo nejeje agaca inyuma akatugurisha amafaranga akuyemo  akayajyana mu ndaya no kuyasindamo, ayandi akayajyana mu biryabarezi no mu rusimbi.Nawe ubwe ukabona atiyitayeho nk’umugabo ugira urugo , kwigurira agasabune cyangwa agapantaro ko kwambara bikaba ingume. Nabaga ndi umugore gabo mu rugo , bikanyica mu mutwe ugasanga n’ibyo naterezaga kwikorera byateza imbere umuryango wanjye,  bikananira kubera kwiheba. Abana ninjye wabitagaho gusa bikajya binananira ntibige, ntibanarye’’. Abajijwe icyo yabonaga gitera umugabo we gukora ibyo , yavuze ko ari uburara umugabo we yari yifitiye , yinywera za dondubwonko, ibikwangari,..we yumvaga kunywa ntusinde atari ubugabo”.

YADUFASHIJE uhagarariye irondo muri Kirebe ahora agenda na moto ashaka aho benga ibikwangari.

YADUFASHIJE Emmanuel akuriye irondo ry’umwuga mu kagari ka Kirebe nk’umuntu uhora agenda areba uko bimeze hirya no hino ,yavuze ko abaturage babo bagiraga ubusinzi butewe n’ibiyoga by’ibikorano ndetse na za Kanyanga zavaga mu bihugu by’abaturanyi kandi bakumva ko kunywa ari ugusinda  . Yagize ati :’’ dukomeje  kurwana nabyo ,ubu n’ubwo atari ijana ku ijana ubuzinzi butacitse burundu ariko ubuterwa na za  kanyanga bwaracitse ,n’abasigaye bacye banywa ibiyoga by’ibikoranon’izindi, nabo  turabakurikirana umunsi ku munsi ,mu minsi micye ndabizeza ko bizaba bimeze uko tubishaka  bitewe n’umuhate dufite. Yagize ati :”Twiheshe agaciro twite ku iterambere ry’urugo kuko iyo imiryango iteye imbere n’igihugu kiba giteye imbere abagabo bafatanye n’abagore babo bita ku miryango yabo’’.

Dynamo inzobere mu buzima bwo mu mutwe asobanura ko inzoga zose ari ibiyobyabwenge.

 NDACYAYISENGA Dynamo inzobere mu buzima bwo mu mutwe, avuga ko inzoga zose ari ibiyobyabwenge. Si idindira ry’iterambere gusa, ahubwo  kunywa  inzoga nyinshi byangiza ubwonko, zigatuma imikurire yabwo itakara, umuntu akagira amarangamutima adashobotse,akibagirwa ,ugasanga uwo muntu atabasha kugira ubwenge kubera ko inzoga  zamaze kwangiza ubwonko.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere  Murekatete Juliette yagize ati :’’Umuryango udafite umutekano nta terambere ugeraho   kuko badashobora gufata umwanya wo gutekereza icyo bakora cyabateza imbere  cyangwa ngo abe yagira n’imihigo .Abana babaye mu makimbirane yo mu miryango nabo bitwara uko ashaka, kandi aribo mbaraga z’igihugu “.Yavuze ko hamwe n’abafatanyabikorwa bashyizeho gahunda yo  guha urubyiruko imbaraga bagakorera mu matsinda hirya no hino ntibishore mu biyobyabwenge ,ndetse no mu nteko z’abaturage batanga ubutumwa bwo kwirinda kunywa inzoga nyinshi na ziriya bita ibyuma babona zica abantu cyane kugirango bazabashe kwiteza imbere.

Buri mwaka ku isi  abantu miriyoni eshatu bapfa bazize impamvu zatewe n’inzoga bingana na 5,3% by’imfu zose zibaho ku mwaka nk’uko OMS ibigaragaza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *