July 27, 2024

Menya niba waba utarwaye indwara ya Diyabete.

0

Diyabete ni indwara igenda yongera umubare w’abo ifata mu gihugu cyacu, ikaba ifata ikigero cy’imyaka yose. Ni indwara igabanyijemo ibice bibiri; ku buryo bworoshye ubwoko bwa mbere bufata abari munsi y’imyaka 30, naho ubwoko bwa 2 bugafata abari hejuru yayo.Reka tube aribwo tureba uyu munsi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe  ibimenyetso byakuburira ko waba  uri hafi gufatwa n’iyi ndwara bityo ukaba Wabasha kuyirinda cyangwa kuyirwanya.
Kugira inyota biherekezwa no gushaka kujya kwihagarika bya buri kanya.,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.
Kurwara umutwe ukawurwara udafite ikiwutera ndetse no kugira  n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.
kuzahazwa n’indwara zitandkanye
Kunanirwa no gutera akabariro iki kibazo kiba gikomeye iyo byageze mu mubiri kuko hari abajya kwa muganga baratangiye kuzahara. Ushobora kwibaza  aho diyabete ihurira  no gutera akabariro .
Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).
Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo
1.kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda.
2.Kwirinda kunywa inzoga n’itabi.
3.Gukora imyitozo ngororamubiri.
4.Kutarya ibinyamasukari byinshi.


Ibyo utashobora kwrinda  kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:

1.Gutwita
iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.

2.Ubwoko:
Abantu bafite inkomoko ya Hisipaniya,ba kavukire o muri ’Amerika , abanyafuri k,  ndetse na Aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete.
3.Umuryango:
Kuba ufite umuvandimwe cyangwa ababyeyi barwaye  diyabete byongera nabyo ibyago byo kuba wayirwara nk’iko Umuti health ubivuga.

Dore uko ibipimo biba bimeze:

Ibipimo by’isukari  Umuntu muzima Umuntu wenda kurwara diabete  Umuntu urwaye diabete                

utariye                                             <99mg/dl                         100-125mg/dl                                              >126mg/dl

nyuma y’amasaha 2 uriye     140mg/dl                     < 140-199mg/dl                                              >200mg/dl

Igihe urwaye diabete cyagwa ufite ibimenyetso byayo ni byiza kugira akuma gapima isukari yo mu maraso mu rugo kugirango ukurikiranire hafi ibipimo byawe.

NIGUTE.rw ivuga ko ari byiza kumenya hakiri kare ko urwaye diabete ugatangira gukurikiranywa hatarangirika byinshi mu mubiri.

Mu gihe ufite ibimenyetso bya diabete cyangwa niyo nta kimenyetso na kimwe waba ufite ariko wujuje bimwe mu byongera amahirwe yo kurwara iyi ndwara ntiwirindirize, ihutire kwisuzumisha hanyuma ukurikize inama za muganga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *