July 27, 2024

Sobanukirwa uburyo amazi anyowe nabi aba uburozi .

0

Ubuzima bwa buri munsi bukenera amazi.  Nta mazi,  nta buzima. Abahanga bavuga ko havumbuwe umubumbe ushobora kubaho abantu ,kuko baba bamaze kubona ku uwo mubumbe uriho amazi.

Igihe cyose uzabaho utanywa amazi ,ujye uhora witeguye ibyago bishobora kukubaho.Gusa iyo amazi anyowe nabi yaba uburozi!

Itondere ibi bintu 11.

1. Kunywa amazi uhagaze

Ushobora kuba utunguwe wumvise ko kunywa amazi uhagaze burya ari amakosa. Ariko ibuka nka kera ukiri muto ukuntu bakuru bawe cg ababyeyi bawe bajyaga bakubwira kwicara mu gihe uri kunywa amazi, abenshi baranabiziraga.

 Dr Pritam Moon, inzobere mu bitaro bikuru bya Wockhardt, yavuze ko igihe unywa amazi uhagaze bishobora guhungabanya imitsi  bigatuma amazi yo mu mubiri adakora akazi neza bityo igogora ntirigende neza. Ibi kandi abihuriraho na system ya Ayurveda ibuza abantu kunywa amazi bahagaze.

Kunywa amazi uhagaze, ahita yirukankira mu bice byo hepfo mu gifu bigatuma umumaro wayo utawubona.Mu gihe ugiye kunywa amazi gahoro gahoro wicaye nibwo azakugirira umumaro..

2. Kunywa amazi ugotomera.

Dr Moon asobanura ko uko unywa amazi gahoro gahoro ari na ko agirira umubiri akamaro. Avuga ko iyo uyanyweye wihuta cg ugotomera agenda akarunda imyanda mu mpyiko no mu ruhago bigatuma igogora rigenda nabi. Ingaruka ukagenda uzibona mu mikorere mibi y’umubiri

3.Kunywa amazi uri kurya cg mbere gato yo kurya.

Ayurveda isobanura ko ubundi igifu cy’umuntu cyakagombye kugirwa na 50 % y’ibiryo, 25 % by’amazi, naho  25 % bikaba nta kintu kirimo kugira ngo igogora rigende neza.Niba ujya urya ukuzuza igifu uba uri gukora amakosa. Niyo mpamvu rero niba unywa amazi mbere gato yo kurya, uba uri kwihemukira. Igihe ubikoze utyo ushobora kwibeshya ko uhaze bigatuma urya ibiryo bike, birangira intungamubiri ukeneye utabasha kuzibona n’igogora rigahungabana ugashobora kuba waruka gutumba inda cyangwa kwituma impatwe.

4. Kongerera uburyohe amazi.

Ibiryohera bitari umwimerere bishobora kuba bitarimo calorie ariko inyigo zakozwe zagiye zigaragaza ko bishobora gutuma wiyongera mu biro, ukanagira bimwe mu bibazo by’ubuzima. Irinde kongeramo amasukari,fanta n’ibindi biryohera cyangwa bihindura ibara ry’amazi kuko bishobora gutera diabetes cg kanseri.

Abantu bagirwa inama zo kuba bakongeramo indimu,umwenya,cocombre cg ibindi bimera bitarimo isukari ariko bigakorwa ku muntu kunywa amazi yonyine byananiye. Iyo amazi uyongeyemo ibindi bintu usanga byangiza ubutabire bw’amazi bigatuma impyiko zagira ingaruka.Urugero rutangwa ni nko kuba wayongeramo  tangawizi,the vert…

5.Kutanywa amazi ukibyuka

Igihe ubyutse, umubiri uba waraye ijoro ukora bityo rero kunywa ikirahure kimwe cg bibiri ukibyuka  ni ingirakamaro. Uba uri gusukura amara, gusukura imbere mu mubiri. Bifasha umubiri gukoresha imbaraga (calories) ku rugero ruri hejuru. Mu gihe umubiri ufite umwuma, ubwonko bukora buhoro. Ibi bishobora gutera umunaniro, gucika ntege, kuribwa umutwe, bishobora ndetse ukumva ufite umunabi.

Ushobora kunywa ayo ushaka akazuyazi cg akonje., gusa ameza ni ari ku bushyuhe bw’umwimerere ,n’ashyushye ku muntu wifuza gutakaza ibiro.

6.Kunywa amazi ugiye kuryama

Kunywa amazi ugiye kuryama ni amakosa, kuko bituma usohoka kenshi ujya kwihagarika bikabangamira ibitotsi.Ibuka ko gusinzira nabi bituma umubiri udakora neza ,maze ujye wirinda icyatuma ubura ibitotsi . Ni byiza kunywa amazi gahoro gahoro ukageza saa kumi n’imwe ayo wagombaga kunywa wayarangije

7.Kunywa amazi ari uko ugize inyota

Ntugategereza ko umubiri wawe ugira inyota cg umunaniro kuko ari ibimenyetso bibi bigaragaza ko umubiri wawe ushaka amazi.Ibi bivuze ko uwo ari we wese agomba kunywa amazi ,yaba uwakoze siporo cg utayikoze,urwaye cg utarwaye kuko amazi agenda ava mu mubiri haba igihe ugiye mu bwiherero ,uhumeka cg ubira ibyuya.

8. Kongera ibindi bintu mu mazi.

Wite ku isuku y’ibyo ugiye kuvangamo.

Si byiza gufata amazi ugiye kunywa ngo ushyiremo imboga cg utundi turungo wakase, bitewe n’uko ahita ahindura isura akanaryoha.Ujye ubyitondera kuko bishobora kongera bacterie mbi mu mazi ,mu gihe wabikoresheje bitaronze neza,wabikatiye kukintu kiriho umwanda utagaragara n’ibindi. I

Igihe cyose ugiye gushyiramo imboga cg imbuto, jya ubanza umenye niba zifite isuku ihagije. Aha twa vuga nk’abakatiramo indimu, gombo cg cocombre. Ikindi Kandi ujye uzirikana ko unyweye ikindi kinyobwa kitari amazi kuko ntaba akiri hydrogen na Oxygen,ibinyabutabire bigize amazi.

 9.Kunywa amazi akonje.

Kunywa amazi akonje byafashwe nk’ihame ntakuka ku bantu bafite inyota, ariko burya abahanga mu buvuzi bavuga ko atuma imiyoboro y’amaraso idafunguka amaraso ntatembere neza, agatuma umutima utera nabi ,kubabara umutwe, indwara z’ubuhumekero nk’ibicurane ,angine n’ibindi.Kuyanywa neza ni ukuyatereka ugategereza agahora utayakonjesheje.

Nko mu gihe urwaye ibicurane cyangwa ’sinusite’, amazi akonje ashobora gutuma urushaho gufungana aho kukorohereza.

10.Gukoresha cyane amacupa arimo BPA.

Bisphenol A (BPA) ni ikinyabutabire cyatangiye gukoreshwa mu 1960 aho kivangwa mu bigize amacupa ya purasitike cg kigasigwa mu makopo ashyirwamo ibyo kurya kugira bibirinde ingese.

Ubushakashatsi nyamara bugaragaza ko hari igihe ibisigazwa by’iki kinyabutabire bishobora kwivanga mu byo kurya n’ibyo kunywa.

IBI BITWAYE IKI ?

Bitewe nuko iki kinyabutabire gifite imiterere nk’iy’umusemburo wa estrogen iyo kigeze mu mubiri wacu kijya ahakira uyu musemburo kigatera imikorere mibi y’umubiri ,nk’imikurire idahwitse, kutisana k’uturemangingo, gukura nabi k’umwana uri mu nda, ikibazo ku myororokere ndetse no kugabanyuka kw’igipimo cy’ingufu z’umubiri.

Jya wibuka kureba ku icupa ry’amazi ko hariho ikirango cya BPA-free, bivuga ko nta BPA irimo

11.kunywa amazi arengeje urugero.

Kubura amazi mu mubiri ni bibi ariko no kunywa arengeje urugero na byo ni uburozi. Uwitwa SMITHA, umuganga mu by’imirire yavuze ko igihe cyose urengeje urugero rw’ayo wagombaga kunywa bituma imikorere y’umubiri igenda nabi ,n’impyiko ntizishobore gusohora ya mazi binyuze mu nkari, ukaba waruka cg ugahitwa kugira iseseme,  kubyimba amaguru, guhumeka nabi,kurwara umutwe,kubyimba mu ntoki…

Ushobora gupima ukamenya ayo wemerewe kunywa ku munsi aho ufata ibiro byawe ugakuba 3, ukagabanya 100.

Hari amakosa benshi bakora aho umuntu abyutse agahita afata ya mazi yagombaga kunywa umunsi wose akayanywera rimwe sibyo.

Amazi ni ingirakamaro niyo agenga ingano y’amaraso n’amatembabuzi yose y’umubiri, afasha mu kunyereza no guhindukiza amaso n’ingingo zigakora neza, atuma umubiri ugira ubushyuhe budahindagurika, ubwivumbagatanye bw’ibinyabutabire mu mubiri, yinjiza akanatwara intungamubiri mu bice bitandukanye atuma ubwonko bukora, ahehereza uruhu, asohora imyanda y’ibyo twariye ndetse n’indi yose ikomoka ku mikorere y’umubiri n’ibindi.

Inkuru ya DUSENGIMANA Isabelle.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *