July 27, 2024

Menya zimwe mu ngaruka ziterwa no kutagira igihe ufatiraho ifunguro(Kuryagagura).

0

Kudafatira ku gihe ibyo kurya , abasobanukiwe iby’imirire bavuga ko bituma ubuzima  buhura na zimwe mu ngaruka , zirimo nko kurwara igifu ndetse bamwe bakanagira umubyibuho ukabije.

Inzobere mu kuvura indwara  zo mu mubiri Dogiteri Hanna Aberra, akorera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal. Uyu mudogiteri avuga ko atari byiza ko umuntu ahindagura ibihe afatiraho ifunguro ,kuko bimutera zimwe mu ngaruka zitandukanye zirimo no kurwara.

Yagize ati  : “ Ingaruka ya mbere nuko bitera uburwayi bw’igifu, ikindi bituma umuntu ashobora kugira ikibazo cy’umubyibuho ukabije ,igihe yariye ingano y’ibiryo byinshi bitewe no kubirya yashonje cyane”.

Yakomeje avuga ko iyo  umuntu ariye ku masaha amwe ,bituma umubiri ubimenyera kandi bikawugirira akamaro. Aha yasobanuye ko iyo umuntu yatinze kurya bituma asonza cyane hanyuma yajya kurya agafata ifunguro ryinshi , bigatuma igifu kidakora neza kubera ko cyananiwe kwakira ibyo agihaye ukanabigihera  amasaha kitamenyereye .

Ikindi Dr Hanna avuga nuko iyo watinze kurya bituma igifu gisya ubusa kigatangira kurwara kuko kitaherewe  ibiryo ku gihe.

Mu kiganiro yagiranye na KIGALITODAY, yavuze ko  izo ndwara zituruka ku mirire itaboneye ,zishobora no gutera izindi ndwara, aho yatanze urugero rwo kugira umubyibuho ukabije nawo ushobora kukuzanira izindi ndwara mu mubiri ,nk’umutima cyangwa imitsi.

 Umuntu agirwa inama yo gufata ifunguro ku masaha adahinduka kandi akamenya ibyo afata uko bingana, kuko bifitye akamaro ubuzima , haba mu igogora ndetse  n’umubiri ukabasha no kugira ubwirinzi kubera ko uba waririye igihe .Uyu mudogiteri agira inama abantu yo kubahiriza amasaha yo kurya adahinduka.

.
Yagize ati : “ Nta kintu gikwiriye kuribwa hagati y’ifunguro n’irindi (kuryagagura), byaba ibiryohereye nka bombo, keke, byaba ubunyobwa, imbuto, cyangwa ibyo kurya ibyo aribyo byose , kuko  bituma igifu kidakora uko bikwiye, bikanabuza umuntu kugubwa neza mu mubiri”.Yatanze inama ko ibyiza , umuntu agomba gufata ibya  mu gitondo bihagije, birimo  imbuto n’imboga nyinshi, cyangwa akarya ibirimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara .Ikindi  agafata ifunguro nyuma y’amasaha 8 amaze kurya ibya mugitondo, n’andi 8 nyuma akabona kuza kurya iby’umugoroba , kandi ntahite aryama, ahubwo  akabanza gutegereza ko igogora rikorwa  akaryama nibura nyuma y’amasaha atatu.

Urugero rw’ifunguro rya mu gitondo.

Iri riheruka ni urugero r’indyo ya saa sita.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *