July 27, 2024

Sobanukirwa na Glossophobia indwara yo gutinya kuvugira mu ruhame

0

Iyi ndwara ya Glossophobia ni indwara abantu benshi bitiranya n’isoni, ku buryo abatinya kuvugira mu ruhame cyamgwa imbere y’abantu baba bakeka ko ari ukugira isoni zo kuvugira mu bantu benshi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abagera kuri 75%  by’abatuye isi bayirwaye batabizi, n’ubwo uburyo bayirwayemo butandukanye.

Bimwe mu bimenyetso byakwereraka ko urwaye iyi ndwara

Nk’uko umuganga wize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu Catheline  Farca abivuga , ngo iyi ndwara igaragarira mu byiciro bitatu :

1.Mbere yo kuvuga

2.Mu gihe cyo kuvuga ,

3.Nyuma yo kuvuga.

>Uzamenya ko ufite iyi ndwara mbere yo kuvugira mu ruhame aho uzumva udashaka kuhagera ukumva wabacika utirirwe uhagera kabone niyo waba uri umushyitsi mukuru.

>Mu gihe utangiye  kuvuga uzamenya ko uyirwaye ubuze amagambo uvuga ugatangira kudidimanga  kandi wumvaga ufite ibitekerezo byiza bitandukanye ,ariko ugahita ubura icyo utangariza abagukurikiye , ugatangira gutitira  ndetse ukazana n’ibyunzwe byinshi mu ntoki, ubundi umutima ugateragura cyane, kuburyo hari n’abageraho bakagwa hasi bataye ubwenge .

> Naho nyuma yo kuvuga iyo wagize amahirwe ukahikura uzamenya ko uyifite iyo wihutiye kubaza bagenzi bawe ngo mvuze gute , ese nta makosa nashyizemo, nitwaye gute , mbese ugasanga utizeye nawe ibyo waba wavugiye mu ruhame.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Nk’uko muganga Catheline (Psychologue) abivuga , ngo impavu ya mbere n’uko umuntu ashobora kubikura mu muryango avukamo akayivukana.

Ahandi iyi ndwara ishobora kuva ngo ni aho umuntu aba yarakuriye, cyangwa hari ibyamubayeho nko kuba yarigeze kuvugira mu bantu bakamukwena, bakamuseka cyaneee.. ibyo avuze ntibihabwe agaciro agahita agira ikimeze n’ihahamuka ryo kutongera kuvugira mu ruhame.

Menya aho iyi ndwara itandukaniye no kugira isoni benshii bibeshyaho.

Umuntu ugira isoni we, uko umwanya ugenda ushira aganira n’abo bari kumwe agenda abamenyera  ubwoba bugashira, mu gihe urwaye Glossophobia we uko umwanya ugenda ushira ahubwo aremba, ubwoba bukiyongera atekereza ibyo yavuze n’uko yitwaye .

Ese hari ingaruka zagera kuwarwaye iyi ndwara?

Yego ingaruka zirahari. Kuko uyirwaye akunda kumva atajya aho abantu bari, akajya ahunga inshingano kubera gutinya kuvugira mu ruhame, ugasanga atajya azamurwa mu ntera mu kazi ke.

Dore uko wahangana n’iyi ndwara

Bumwe mu buryo bwagufasha kuyirwanya ni ugufata indorerwamo ukayitereka imbere yawe, ukajya uvuga ijambo wireba wese nk’aho urivugira mu ruhame, cyangwa ugafata abantu mumenyeranye utekereza ko bataguseka , baba inshuti zawe cyangwa abavandimwe wumva udatinya maze ukabitorezaho nk’uko byagarutsweho na Catherine Depied-Farçat .

Ubundi buryo ni ukujya wifata amashusho uri kuvuga maze ukajya uyareba ukamenya aho utabikoze neza ukazikosora , cyangwa ugahitamo kwiga amasomo ajyanye no gukina ikinamico nawo ngo ni umwe mu miti yagufasha.

Ikindi yagarutseho ni uko wajya ukora imyitozo ijyanye no gukoresha ubwonko ndetse no kwirekura.

Iyo ibyo byose byanze ugirwa inama yo kujya kwa muganga ukareba abaganga bize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu Psychologue bakagukurikirana.

Glossophobia biva ku ijambo ry’ikigereki ‘glossa’ bivuga ururimi (tongue/langue), phobos ni ubwoba cyangwa igihunga; ni uko glossophobia bikaba ubwoba cyangwa igihunga cyo kuvugira mu ruhame.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *