July 27, 2024

RWANDA:Guverinoma yagabanyije imisoro  itandukanye ku nyungu za rubanda .

0

Hashingiwe ku kerekezo cyari cyatanzwe na President Paul KAGAME mu kwezi kwa mbere 2023 ,Guverinoma  y’u Rwanda yagabanyije imisoro ku nyungu za rubanda harimo ubutaka ; ipatanti maze inakuraho  TVA ku muceri n’akawunga.

Nk’uko byasohotse mu itangazo, umusoro w’ubutaka washyizwe hagati ya 0-80 Frw kuri metero, uvuye hagati ya 0-300Frw kuri metero

Mu ndahiro Dr Kalinda Francois yagiraga imbere y’umukuru w’igihugu muri Mutarama tariki ya cyenda 2023, Nyakubahwa President wa Repuburika Paul Kagame yari yasabye inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda,kuko kwaka imisoro myinshi ataribyo bituma iboneka.

Icyo gihe yagize ati “Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera,sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo, uburyo bw’inyoroshyo kuko n’imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera . Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’imari n’igenamigambi,kuri uyu wa 21 Mata 2023,rivuga ko Guverinoma yakuyeho umusoro wa TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibiguriwe mu Rwanda no hanze mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko ndetse no kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Umusoro ku nyungu mu bigo uzwi nka Corporate income tax wavuye kuri 30% ushyirwa kuri 28 % hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzagabanuka ukagera kuri 20%.Ibi bizafasha u Rwanda kuza mu bihugu bya mbere muri Afurika bibereye gukoreramo ishoramari.

Umusoro ku byaguzwe nawo wagabanyijwe mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri.

Guverinoma yiyemeje kugabanya imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye nk’ibinyobwa aho mu buryo bushya bwo gusora, nko kuri divayi yaguzwe,umusoro uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge ibihumbi 40 FRW ku icupa.

Umusoro ku mutungo utimukanwa n’ubutaka washyizwe ku mafaranga 0 na 80 kuri m2. Igiciro cyakuwe ku mafaranga 0 na 300 frw kuri m2. Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bukomatanyije.Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije.

Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 FRW.

Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse na 2.5 % mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse.

Umutungo utarengeje miliyoni eshanu FRW ntiwishyura umusoro ku bugure.

Ipatanti yavuguruwe aho abacuruzi bazajya bishyura umusoro w’ipatanti isanzwe ukubiyemo ipatanti isanzwe n’amafaranga y’isuku rusange . Ibigo by’ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe bizajya byishyura ipatanti imwe gusa muri buri karere bikoreramo.

Amwe mu mafaranga yose yajyaga yishyuzwa ku byangombwa n’abayobozi b’inzego zibanze cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho

Iri tangazo ryasoje rivuga ko Guverinoma yashyizeho ingamba zihamye zizatuma izi mpinduka zitanga umusaruro wifuzwa uganisha ku iterambere rirambye ry’ubukungu bw’igihugu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 20 Mata 2023, yemeje ko iyi misoro ivuguruye igamije koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora, kubahiriza itangwa ry’imisoro no kureshya abashoramari.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *